Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe kigera ku myaka 99 kivuye ku myaka 49 nkuko bikubiye mu iteka rya Minisitiri w’intebe riherutse gusohoka tariki 3 Nyakanga uyu mwaka. Ibi bikubiye mu iteka rya minisitiri w’intebe No 008/03 ryo kuwa 03 Nyakanga 2022, rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo kubukodesha mu buryo burambye n’ubwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa leta. Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Espérance, avuga ko kandi nta muturage uzongera gusaba kongererwa ubukode bw’ubutaka nyuma y’iyo myaka. Amavugurura akomeje gukorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubutaka. Me Ibambe Jean Paul wo mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum avuga ko leta ikomeje kwita ku byifuzo by’abaturage. Mu rwego rw’ishoramari igihe cyo gukodesha ubutaka bwa leta ni imyaka 49 ariko ishobora kongerwa gusa nabwo ntirenge 99, mu gihe byemejwe na Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ashingiye ku nama yagiriwe n’urwego rufite mu nshingano ibikorwa bikubiye muri uwo mushinga.



2 Responses
Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe
Nishimiye iryo vigurura.
Ariko na none abaturage turacyakeneye ubuvugizi Ku misoro kuko mu itegeko harimo aho bavuga ibyo gusonerwa Ku butaka bwo gutura butarengeje agaciro ka 3Miliyon (n’ibibikurikira) ariko ntibijya byubahirizwa
Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe
Nishimiye iryo vigurura.
Ariko na none abaturage turacyakeneye ubuvugizi Ku misoro kuko mu itegeko harimo aho bavuga ibyo gusonerwa Ku butaka bwo gutura butarengeje agaciro ka 3Miliyon (n’ibibikurikira) ariko ntibijya byubahirizwa