Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kubura ibicanwa bifashisha mu guteka nyuma y’aho gucana amashyamba bibujijwe kuko ari ukwangiza ibidukikije, amakara yo ngo yarahenze, umushinga wa Biogaz wo usa n’uwaburiwe irengero naho Amashanyarazi na Gaz byo birahenze ku buryo bamwe babifata nk’ibyagenewe abifashije.
Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastaze ati “Igihe kizagera ubwo abantu bazaba bavoma Gaz nk’abavoma amazi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Rwanda kimwe no ku isi hose ntibicyemewe ko abaturage bacana amashyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, Abahanga bagaragaza ko mu byaro by’u Rwanda abahatuye bakoresha inkwi ku cyigero cya 94 % naho mu mijyi bakazikoresha ku kigero cya 64%
Ni byiza ariko ntawe uzi igihe bizagererwaho

Ubwo yari ari mu muganda usoza ukwezi kwa 11/2016 mu karere ka Gicumbi ahaterwaga ibiti, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastaze yagize ati “dukomeje gucana ibiti n’amashyamba bene aka kageni twabimaraho, amashyamba twayarangiza, igihugu cyacu cyaba ubutayu, twagira ingaruka nyinshi cyane”
Ati “Igihe kizanagera ndetse nk’uko i Burayi no muri Amerika babikora tujye dutekesha Gaz yizana muri za canalization (Inzira zabugenewe) nka kuriya ufungura Robine y’amazi ugakaraba, tuzaba dufungura Robine ya Gaz, Gaz izaba yarageze abantu hose mu midugudu ku buryo uzajya ufungura ugacana”
Minisitiri Murekezi avuga ko kuri ubu abantu bakabaye bari gukoresha Gaz na Biogaz
Ati “Ariko ubu ngubu bitaragerwaho, dufite amacupa ya gaz tugura tugakoresha mu gucana no guteka, gahunda yo gukoresha Gaz ni gahunda ikomeye ku buryo leta y’u Rwanda yayikuyeho imisoro none ubungubu ikiguzi cya Gaz kiri hasi, Gaz irahendutse kurusha inkwi n’amakara, uretse kudasobanukira ubundi ntacyatuma udakoresha Gaz kuko irahendutse, irihuta mu guteka kandi ituma mu gikoni haba isuku mu buryo buhoraho”
Minisitiri w’Intebe avuga ko abatuye mu midugudu ndetse n’ibigo by’amashuri bo bagomba guhugukira gukoresha Biogaz

Ibiciro by’ibicanwa byose biravugwaho kuba bihenze
N’ubwo minisitiri w’intebe avuga ko ibiciro bya Gaz bidahenze, abaturage bo si ko babibona, bamwe mu baganiriye na Bwiza.com ibasanze ahacururizwa amashyiga ya Gaz bavuga ko ibiciro by’ibi bicanwa bya kijyambere biri hejuru cyane.
Amashyiga ya Gaz akoresha Gaz arutanwa mu biciro bitewe n’ubushobozi ndetse n’ibyifuzo by’umuguzi. Ishyiga rijyaho inkono eshatu rigurishwa amafaranga y’u Rwanda 60,000 irijyaho ebyiri ryo rigurishwa 55000 naho irijyaho imwe 45000.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko aya mafaranga wongeyeho ayo umuntu agura Gaz (agera 19000Fr/ 12Kgs) ari amafaranga menshi adashobora kubonwa n’umuntu wese.
Ku rundi ruhande kandi ibiciro by’amakara bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi bitewe n’uko abayatwikaga basigaye babaye bake bitewe n’uko gutema amashyamba bitacyemewe. Kuri ubu umufuka w’amakara ugura 8000Frw mu mujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


