Igihe ntarengwa, tariki ya 24 Nzeri 2023, ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 ngo ube warekuye ibice wafashe mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru cyageze.
Minisitiri wâububanyi nâamahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana nâumunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko uyu munsi nugera M23 itarekura ibi bice, izacanwaho umuriro.
Lutundula yasobanuye uburyo abakuru bâibihugu byo mu muryango wa Afurika yâiburasirazuba mu mwaka ushize bari barasabye imitwe irimo M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice yafashe, itabikora hakifashishwa imbaraga zâigisirikare. Ibyo ngo ntibyubahirijwe.
Yavuze ko Leta ya RDC ubwayo ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwâigihugu nâubutaka bwacyo, bityo ko guhera kuri uyu wa 24 Nzeri irabukoresha yirukana M23. Ati: âGuhera tariki ya 24 Nzeri, batiri zose zizifashishwa mu gusubizaho ubuyobozi bwa Leta mu bice byose byafashwe nâinyeshyamba za M23 kuko zanze kuhava mu mahoro.â
Lutundula yarahiye ko iyi nteguza yayitanze mu izina rya Perezida wa RDC, FĂ©ix Tshisekedi, bajyanye i New York, ati: âPerezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa, tuzakora buri kimwe. Byose mbivuze mu izina ryâUmukuru wâIgihugu.â
Impamvu Lutundula yagaragaje ko kwirukana M23 byihutirwa, ni uko ngo abaturage bahunze bagomba gusubira mu ngo zabo, bagashyirwa ku rutonde rwâamatora, na bo bakazagerwaho nâibikorwa byo kwiyamamaza nâamatora yo mu Kuboza 2023.
Biravugwa ko M23 iri gusubira mu bice yari yaravuyemo nka Kibumba mu gisa no kwitegura urugamba rushobora kuba rwegereje. Ni mu gihe agace ka Mushaki yari yarashyikirije ingabo zâu Burundi ziri mu butumwa bwa EAC zarenze ku masezerano, zikagashyikiriza iza RDC.



One Response
Igihe RDC yihaye cyo gucana umuriro kuri M23 cyageze
Kisekedi yibeshe kumyanzuro yafashe.ndagisirikar’afite charandura M23 yikigihe.akoresh’ibiganiro