Igihembo cya MVP natwaye cyakabaye icyawe_Rahimi abwira Sylla wababaje Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Maroc, Soufiane Rahimi yicishije bugufi cyane, agaragaza ko igihembo cy’umukinnyi mwiza waranze irushanwa rya CHAN 2020 yatwaye cyakabaye cyarahawe umunya-Guinéé-Conakry, Morlaye Sylla.

Ejo ku Cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CHAN ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera muri CamĂ©roun, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Mali ibitego 2-0.

Iyi kipe yisubizaga iki gikombe nyuma yo gutwara icyo muri 2018 yari yakiriye ku butaka bwayo.

Ibitego bya Maroc byatsinzwe na Soufiane Bouftini na Kapiteni Ayoub El Khabi byari bihagije ngo Maroc yegukane kiriya gikombe nyuma yo kurangiza irushanwa nta mukino itsinzwe.

Rutahizamu wayo Soufiane Rahimi nyuma yo gutsinda ibitego bitanu muri iri rushanwa, yahembwe nka rutahizamu mwiza waranze irushanwa ndetse n’umukinnyi mwiza waryo.

Ni igihembo yatwaye umunya-GuinĂ©e, Morlaye Sylla watsindiye ikipe ye igitego cyatumye isezerera Amavubi y’u Rwanda.

Uyu Sylla yatsinze ibitego bitatu muri CHAN ya 2020, gusa hari benshi babonaga ko ari we mukinnyi mwiza w’irushanwa kubera umupira wo ku rwego rwo hejuru yateye.

Uyu musore abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasabye abanya-GuinĂ©e kutababazwa n’uko atatwaye igihembo cya MVP, ko ahubwo icy’ingenzi ari amateka yo gutwara umwanya wa gatatu banditse.

Ati: “Bantu ba GuinĂ©e, ntimubabare. Ntabwo twabaye MVP, ariko icy’ingenzi ni amateka yacu. Guha umunezero muke aba bantu byari iby’igiciro. Warakoze Allah! Byose twabikoreye hamwe nka GuinĂ©e!”

Soufiane Rahimi usanzwe akinira Raja Casablanca yiwabo wamutwaye igihembo, yamusubije ko igihembo yatwaye ari we wakabaye yaragitwaye.

Ati: “Igihembo cyanjye cya MVP cyakabaye icyawe. Twishimiye uko witwaye mu irushanwa ryose. Harakabaho Afurika!”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *