Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Canada ntigikozwa ibyo kongera kwakira u Burusiya muri G7 mu gihe cyose butaravana ikirenge muri Ukraine mu ntara bwigaruriye ya Crimea nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Chrystia Freeland.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Chrystia Freeland yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, nyuma y’icyifuzo cya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cy’uko bakongera kwakira u Burusiya muri uyu muryango w’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi.

Ni mu gihe mu mpera z’iki cyumweru hazatangira inama ya G7 biteganyijwe ko izabera mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa guhera kuri uyu wa Gatandatu, itariki 24 kugeza kuwa 26 Kanama nk’uko iyi nkuru dukesha Globalnews ikomeza ivuga.

Minisitiri Chrystia Freeland akaba yatangaje ko u Burusiya budakwiye kwemererwa gusubira mu muryango kugeza igihe buzagaragariza Umuryango Mpuzamahanga ko bwiyemeje kubahiriza demokarasi no kugira ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

U Burusiya bwari bwirukanwe mu cyahoze ari G8 mu 2014 nyuma yo kwigarurira intara ya Crimea yo muri Ukraine bushyigikiye inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Kiev mu karere k’inganda ka Donbass mu burasirazuba bwa Ukraine.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *