Igikomangoma Charles gitegerejwe mu Rwanda cyaba cyanenze amasezerano y’abimukira

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza gitegerejwe mu Rwanda mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango Commonwealth (CHOGM), cyaba cyanenze amasezerano yo kohereza abimukira muri iki gihugu.

Ibinyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza byatangaje ko Charles yumvikanye avuga ko politiki ya guverinoma yo kohereza abimukira mu bindi bihugu iteye impungenge.

Umuntu w’imbere yabwiye The Times ibyo yumvise Charles avuga. Ati: “Yavuze ko atishimiye na gato iyi politiki. Yavuze ko atekereza ko gahunda yose ya guverinoma iteye impungenge. Byumvikanaga ko atanyuzwe n’icyemezo cya guverinoma ku ngendo.”

Umuvugizi wa Charles abajijwe kuri aya magambo, ntabwo yayahakanye cyangwa ngo ayemeze. Gusa ngo ntacyo yayavugaho kuko Igikomangoma kiba kidakwiye kugira uruhande kibogamiramo.

Yagize ati: “Ntabwo twavuga kuri icyo kiganiro cy’Igikomangoma bivugwa ko kitabereye mu ruhame keretse gusubiza ko muri politiki Igikomangoma kitaba kigomba kugira aho kibogamira. Ibyemezo birebana na politiki bifatwa na guverinoma.”

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye na Sky News, yabwiwe iri jambo Charles yaba yavuze kuri iyi gahunda, asubiza ko ahubwo icyaha giteye impungenge ari ukubona abimukira bakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya i Burayi.

Makolo abona gahunda yo kubohereza mu Rwanda ari amahirwe babonye ko kurokora ubuzima bwabo, asaba abatayumva neza gushyigikira guverinoma zombi kugira ngo izagende neza nk’uko yateguwe.

Abajijwe niba Charles yarengereye, Makolo ntacyo yabivuzeho. Ahubwo yibukije ko iki Gikomangoma kizakirwa mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II ubwo kizagera i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango Commonwealth izatangira tariki ya 21 Kamena 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *