Igikomangoma William cy’u Bwongereza kivuga ko ubwiyongere bw’abaturage ku mugabane wa Afurika butuma inyamaswa zo mu ishyamba zidakomeza kubaho.
William yabitangarije mu muhango wo guhemba abagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wiswe Tusk Conservation Awards wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021.
Iki gikomangoma gihirimbanira kurengera ibinyabuzima, cyatangaje kiti: “Ubwiyongere bw’igitutu ku nyamaswa zo mu ishyamba muri Afurika n’ibindi binyabuzima byo mu ishyamba nk’ingaruka z’abantu benshi ni imbogamizi ikomeye ku barengera urusobe rw’ibinyabuzima, n’Isi yose.”
Ni amagambo atishimiwe na bamwe babifashe nko kwiyorobeka, bashingiye ku kuba iki gikomangoma ubwacyo kitaraboneje urubyaro, cyane ko cyitegura kubyara umwana wa gatatu.
Ariko si ubwa mbere kinenze uyu mugabane bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abawutuye. No mu 2017 yarabikoze, ubwo muri uyu mwaka wonyine hari hamaze kwiyongera awutuye miliyoni 3 n’igice.
Ibarurishamibare riteganya ko mu gihe igipimo cy’abavuka kuri uyu mugabane cyakomeje kugendera ku mujyo kiriho, abawutuye bazaba baramaze kwikuba kabiri mu 2050; bakagera kuri miliyari 2.5.



2 Responses
Igikomangoma William kirashinja Afurika kubyara cyane, bigatuma inyamaswa z’ishyamba zibura ubuzima
NUBURENGANZIRA BWUMUNTU KUBYARA.
INYAMASWA KUVA KYERA ZABAYEHO, NABANTU BABYARA NDETSE KURUSHA UBU!
Igikomangoma William kirashinja Afurika kubyara cyane, bigatuma inyamaswa z’ishyamba zibura ubuzima
NUBURENGANZIRA BWUMUNTU KUBYARA.
INYAMASWA KUVA KYERA ZABAYEHO, NABANTU BABYARA NDETSE KURUSHA UBU!