Igikomangomakazi Spéciose Bideri Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasezeweho muri Kiliziya ya Don Bosco muri Kenya mbere y’uko umurambo we woherezwa mu Rwanda.
Mukabayojo yari atuye muri Kenya imyaka irenga 30, kandi yatabarutse tariki ya 27 Ukwakira 2025 ku bitaro bya Mater i Nairobi. Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu Rwanda.
Mu muhango wo gusezera kuri Mukabayojo, Innocent Butare, uyobora umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya, yashimye ubumuntu n’ubupfura byamuranze, asaba abana be gukomeza urugero rwiza rw’umubyeyi wabo.
Mukabayojo yari afite imyaka 94 kandi yari umwe mu bana 15 b’Umwami Yuhi V Musinga, wategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931.
Umuryango we uteganya ko azashyingurwa tariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu Rwanda, nta mpinduka ku myiteguro.


