Igikombe cy’Isi: Maroc yageze muri kimwe cya 8, u Bubiligi busezererwa butarenze umutaru

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ‘Les Lions de la Téranga’, yakatishije itike ya ? cy’irangiza mu gikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-1.

Hari mu mukino usoza itsinda F amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kane, ukaba waberaga rimwe n’undi Croatie yahuriragamo n’u Bubiligi.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Hakim Ziyech na Youssef En-Nesyri ni byo byafashije Maroc gukura intsinzi y’amateka kuri Canada.

Maroc yageze muri ? cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda F n’amanota arindwi yari isangiye na Croatie na Canada, abiri imbere ya Croatie yasoje ku mwanya wa kabiri.

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yahabwaga amahirwe yo kuyobora iri tsinda yasoje imikino y’itsinda iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, ihita isezererwa itarenze umutaru.

Ni nyuma yo kugwa miswi na Croatie 0-0.

Maroc yabaye ikipe ya kabiri ihagarariye umugabane wa Afurika igeze muri ? cy’irangiza nyuma ya Sénégal, izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu tsinda E riherereyemo Espagne, u Buyapani, Costa Rica ndetse n’u Budage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *