Igipimo cy’inyungu BNR iheraho inguzanyo za banki cyazamutse

Sangiza iyi nkuru

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi kigera kuri 6% kivuye kuri 5% mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 12.1%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 11 Kanama 2022, asobanura ko ibi bigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 12.1%.

Yagize ati ” Kuba twazamuye igipimo cy’urwunguko rwa banki nkuru y’igihugu ni ukugira ngo tugarure mu gipimo cyiza ubwo butajegajega bw’ifaranga.Tubupimira muri inflation (ugutakaza agaciro kw’ifaranga) kandi aho igeze ubu si heza. Kuzamura urwunguko rwa banki y’igihugu si icyemezo dufata byoroshye ariko iyo inflation izamutse cyane bigira ingaruka ku bukungu kurusha uko urwunguko rwaba rwazamutse kuri za banki no kubazigana.”

Rwangombwa ukuriye akanama gashinzwe kubungabunga politike y’ifaranga no kutajegajega k’ubukungu bw’igihugu, avuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riteye impungenge ariko agahumuriza abaguzi ko uru rwego rurimo gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bye gukomeza gutumbagira.

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1.93% mu mpera za Nyakanga 2022 bagereranyije n’impera z’Ukuboza 2021. Izi mpinduka zakozwe na BNR zishobora gusiga na za banki z’ubucuruzi zizamuye inyungu ku nguzanyo zahaga abazigana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *