Igipolisi cya Uganda gikomeje kugaragaza imyitwarire ya kinyamanswa

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda gikomeje gushyirwa mu majwi gishinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage n’ibikorwa bitesha agaciro umuntu, aho kuri uyu wa gatandatu noneho cyagize gutya imodoka yacyo ikagonga umuyoboke wa Dr Kiiza Besigye ku bwende.

Amashusho yafashwe kuri telephone yakwirakwijwe, yerekana umushoferi w’imodoka y’igipolisi agonga ku bushake umugabo w’umuyoboke wa Kiiza Besigye.

Muri ayo mashusho yafashwe n’uwitwa Henry Nsubuga ahitwa Kyebando, agaragaza imodoka ya polisi yo mu bwoko bwa pick-up ikurikiye abayoboke ba Besigye, yageraho igasa nk’iva mu muhanda igasanga umwe mu bayoboke ba Besigye ku ruhande ikamugonga yarangiza iagasubira mu muhanda igakomeza yihuta.

Untitled-1
Iyo modoka ya polisi yari imaze kugonga uwo mugabo ugaramye hasi

Hagaragara kandi undi mugabo uba uri kwiruka n’amaguru bikekwa ko ari umupolisi, nawe uhita akandagira uwo mugabo baba bamaze kugonga aho aba aryamye nyuma yo kugongwa. Uyu mugabo we akaba aba yambaye ikintu mu mutwe bikekwa ko aba ashaka kwihisha ngo hatagira umumenya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aya mashusho nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, aje mu gihe harimo urubanza rw’abapolisi 9 nabo bafotowe mu minsi ishize bakubita nabi abayoboke ba Besigye wari urimo kwizihiza ifungurwa rye mu byumweru nka bitatu bishize.

Aya mashusho yo kuri uyu wa Gatandatu rero yongeye guteza urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bongeye gusaba umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura kwegura.

Umuhanzi Bobi Wine nyuma yo kubona aya mashusho nawe yagize icyo atangaza, aho yagize ati: “Hari ibintu burya tudashobora gupfa guceceka! Ni he umuturage azajya atanga ikirego mu gihe ahohotewe na polisi?”
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *