Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahumurije Abanyarwanda ko misile zishobora kuva i Goma ngo zipfe kurasa i Kigali zidapfubijwe.
Mukuralinda yasubizaga ibiheruka gutangazwa na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka kuvuga ko ateganya gusaba inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ikamwemerera gushoza intambara ku Rwanda.
Ni Tshisekedi wavuze ko muri iyi ntambara ateganya kurasira i Goma ibisasu karahabutaka bikagera no mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma mu kiganiro yagiranye na Mama urwa Gasabo, yavuze ko atari ubwa mbere Tshisekedi avuga amagambo nk’aya y’ibikangisho ku Rwanda.
Yavuze kandi ko bibaye atari ubwa mbere RDC yaba ishotoye u Rwanda, yitsa ku bitero birimo ibyo RUD-Urunana yagabye mu Kinigi muri 2019, ibisasu FARDC na FDLR barashe incuro eshatu muri aka gace muri 2022 ndetse n’indege ya Sukhoi-25 ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda incuro eshatu.
Mukuralinda yavuze ko ibi byose biba hagiye hafatwa ingamba zerekena ko “ubusugire bw’igihugu burinzwe”, ari na yo mpamvu bitongeye kwisubiramo.
Ku bijyanye no kuba Congo yarasa i Kigali iri i Goma, Alain Mukuralinda yavuze ko bitapfa gushoboka kuko hari za radar zatanga amakuru mu gihe byaba bibayeho.
Ati: “Kubera iki se igisasu cyakwambuka kikava i Goma, kikarenga Musanze na Rulindo abantu barebera? Nta masasu ahanura ayandi se? Hari amasasu ahanura ayandi ari na cyo yagenewe. Ubwo urumva koko isasu ryava i Goma [rikagwa i Kigali]? Nta radars se ziba hano? Nta byuma bishinzwe gucunga ikirere cy’u Rwanda ngo birebe niba nta ndege yinjiyemo cyangwa ikindi cyose cyakwinjiramo kidafite uburenganzira?”
Yunzemo ko u Rwanda rufite ibikoresho bihagije bituma Ingabo zarwo zuzuza inshingano zazo uko bikwiye.


