Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse ba Colonel bane bashya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare bane bari basanzwe ari ba Lt Colonel abagira ba Colonel.

Abazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ribivuga, barimo Lt Col Jean Paul Nyirubutama wazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Urwego Rukuru Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu (NISS).

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera ba Lt Col Kalisa Calixte, Francis Ngabo Sebicundanyi na Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda; uko ari batatu abagira ba Colonel.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko izi mpinduka zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *