Mu ruzinduko itsinda ry’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bagiriye mu gihugu cya Malawi kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Kanama 2018; Abayobozi ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda na Malawi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.
Ni amasezerano yitezweho kongera imikoranire hagati y’igisirikare cy’u Rwanda na Malawi, hibandwa cyane ku myitozo ya gisirikare, guhashya ibikorwa by’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, guhana ubumenyi mu nzego, gusurana hagati y’inzego za gisirikare, guhanahana amakuru arebana n’umutekano ndetse n’ituze rya rubanda, n’ibindi.
Major General Paul Phiri ku ruhande rwa Malawi na Major General Ferdinand Safari ku ruhande rw’u Rwanda nibo bashyize umukono kuri aya masezerano yari ayobowe na Lieutenant General Clement Namangale ukuriye ingabo muri Malawi by’agateganyo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba.

Nyuma y’uyu muhango, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba yateye igiti mu nkambi ya gisirikare ya Kamuzu mu rwego rwo kurengera ibidukikije; asura n’inzu y’amateka ya Kamuzu Mausoleum ahashyinguye umukuru w’igihugu wa mbere wa Malawi, Dr Kamuzu Banda.
General Patrick Nyamvumba yanasuye umuhanda witiriwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda “Paul Kagame Highway” ndetse we n’itsinda yari ayoboye basura ibirindiro bitandukanye by’ingabo za Malawi.


