Igisirikare cy’Ubwongereza cyanenzwe ko kitabasha kwitabara umwanzi ateye

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru mu Bwongereza yaburiye Leta avuga ko igisirikare cyabo kititeguye ku buryo cyarinda igihugu habayeho igitero gikomeye.
richard
General Sir Richard Barrons wahoze mu bakomando b’igisirikare cy’Ubwongereza wasezerewe muri Mata uyu mwaka avuga ko gihagaze nabi muri iki gihe.
Ibi yabitangaje mu rwandiko yanditse mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru avuye mu bunyamabanga mu biro by’umukuru w’ingabo z’Ubwongereza.
Yagaragaje ko amafaranga yagenerwaga igisirikare mu ngengo y’imari yabaganyijwe, ko ubushobozi cyari gifite ubu bwagabanyutse mu ruhando mpuzamahanga.
Uyu musirikare wagaragaje impungenge ze ku gisirikare cy’Ubwongereza, yazigaragaje mu rwandiko rw’amapaji 10, akaba avuga ko Uburusiya bubateye cyangwa se ikindi gihugu gifite igisirikare gikomeye batabasha kwirwanaho.
Uru rwandiko yarushyize hanze hari hashize amezi 6 nabwo atangaje ko abasirikare badahagaze neza, ko bafite ibibazo by’imibereho ndetse ko basigaye batinya intwaro bakoresha kubera imitegurire y’imyitozo bakora mibi.
Igisirikare cy’u Bwongereza kiza ku mwanya wa 8 ku rutonde rwasohotse 2014 rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi, kigizwe n’ibice bitatu, – ikirwanira mu mazi , icyo ku butaka n’icyo mu kirere.
Kibarirwamo abagabo 197,700 na 212,000 by’inkeragutabara (Reserved Forces). Indege z’intambara na Kajugujugu bibarirwa mu 1800 n’ibimodoka by’intambara 5,500.
Igisirikare cy’Ubwongereza kifitiye urwego rw’iperereza, SAS, ni rumwe muzikomeye cyane ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *