Igisirikare cya Congo cyishe abarwanyi 10 ba Mai-Mai

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba 10 za Mai-Mai Mazembe zishwe n’igisirikare cya Congo (FARDC), nyuma yo gukozanyaho mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni imirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017, muri Teritwari ya Lubero (Nord-Kivu), Radio Okapi itangaza ko ari ibitero bitunguranye FARDC yagabye kuri Mai-Mai ahagana saa cyenda z’ijoro, abarwanyi 10 bahasiga ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi nyeshyamba zatsimbuwe mu duce twa Kanyambi, Kitshumbiro, Mubana turi muri metero 20 uvuye mu Majyepfo ya Kipese, zari zarigaruriye.
Nk’uko bitangazwa na Lt Jules Ngongo, ngo utu duce FARDC yatwisubije nyuma y’imirwano ikaze yabahuje, inyeshyamba zishwe zinamburwa imbunda 2 zo mu bwoko bwa AK 47, abasirikare 2 ba FARDC barahakomerekera.
Sosiyeti Sivile muri Lubero, itangaza ko abaturage bagiye bahungira mu Majyaruguru y’iyi teritwari mu bice bya Maseraka, Lubero yo hagati na Musienene.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *