Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko Depite Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine n’abantu bashyigikiye icyitwa ‘People Power’ badasobanukiwe neza ibyo barimo gukora.
Mu gihe icyo Bobi Wine yise ‘People Power’ ugenerekereje wavuga ko ari imbaraga za rubanda kigenda gifata indi ntera, Museveni avuga ko nta handi imbaraga za rubanda zagaragarira hatari mu ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) no kuritera inkunga.
Ku rundi ruhande, Bobi Wine avugako igisobanuro cya People Power ari ukuzahura igice kimwe cy’abaturage kugira ngo baharanire uburenganzira n’icyubahiro byabo bambuwe.
Avuga ko People Power bivuga kwibutsa abaturage ko abayobozi muri Leta ari abakozi babo.
Asubiza Umunyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize niba ashobora kwicarana na Bobi Wine bakavuga ku byo batumvikanaho, Museveni yavuze ko abashyigikiye Bobi Wine nta makuru bafite kuko batazi ibijyambere.
Yagize ati “ Ku bijyanye na People’s Power, ntekerezako bariya bantu nta makuru bafite. Imbaraga za rubanda zarigaraje mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze. Ziriya miliyoni zatoye mu byaro 54,000 nizo mbaraga za rubanda, batoye ku mugaragaro,niba ushidikanya andi matora azaba ubyibonere”
Museveni muri iki kiganiro yagaragagaje ko atiteguye kugira uwo asaranganya nawe ubutegetsi.
Ati” Kuba perezida si ibintu abantu baganira maze bakabihabwa, biraharanirwa. Dufite umubare uhagije, ntidukenye abandi kugira ngo dushyire mu bukorwa ibitekerezo byacu. Twabiganira n’andi mashyaka gusa ntabwo ari ibyo kuvuga ku buryo badufasha kuyobora kuko dufite ibitekerezo binyuranye”
Bobi Wine akomeje kugaragara nk’ushaka gukoza urutoki mu jisho rya Museveni. Mu minsi ishize nibwo uwo yari ashigikiye Kassiano Wadri yahigitse NRM mu Karere ka Arua, ibintu byateje akavuyo gakomeye ndetse Bobi Wine atabwa muri yombi anakorerwa iyicarubozo n’ubwo Leta itahwemye kubitera utwatsi.


