Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 5 Werurwe 2022 ni bwo Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye icyemezo cy’inama y’abaminisitiri cyo gufungura imipaka yose yo ku butaka itandukanye u Rwanda n’ibihugu bituranye.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yifashishije urubuga rwa Twitter, yashimiye by’umwihariko ‘se wabo’ Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare yagize kuri iki cyemezo.

Gen. Kainerugaba yagize ati: “Guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe, Data wacu Nyakubahwa Perezida Kagame yemeye ko ku mipaka yacu habaho urujya n’uruza rw’abantu benshi! Ndamushimira ku bwo kongera guhuza abantu bacu. Ndanamushimira kuba intwari ikomeye!”

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uyu musirikare, habonetse uwiyise Jehovah wagaragaje ko ingabo za Uganda zagombaga gutera u Rwanda. Uyu wakomozaga kuri Perezida Kagame yagize ati: “Twagombaga kuba twarateye akarere ke gatoya twifashishije ingabo zacu zikomeye. Inyungu ze bwite ziba zarashyizwe mu ishyinguriro ry’amateka.”

Hashize iminota ine, Gen. Kainerugaba yahise asubiza Jehovah ko ibyo avuga harimo kwibeshya, adashobora kwifashisha ingabo za Uganda arwanya se wabo, Perezida Kagame.

Yamusubije ati: “Haha! Uri umunyarwenya! Ntabwo muzigera mukoresha ingabo zanjye murwanya Data wacu!”

Ubutumwa uyu musirikare yahaye Jehovah burasa n’ubwo aherutse guha Kayumba Nyamwasa washinze ihuriro RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Hari tariki ya 19 Gashyantare, amubwira ati: “Gen. Kayumba na RNC, sinzi ikibazo wagiranye na RPF/RDF uri mu Rwanda. Ndakwihanangirije, ntuzigere utinyuka gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”

Soma inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Gen-Kainerugaba-yahaye-gasopo-Kayumba-Nyamwasa

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda ishinja abagize RNC barimo ababa muri Uganda kugambirira kuruhungabanyiriza umutekano. Bamwe muri bo bavugwaho kwiyita andi mazina, bakayakoresha ku mbuga nkoranyambaga bibasira iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    @bwiza,mwahaye akazi abantu bize ntibahari?Inkuru zanyu zihoramo amakosa yimyandikire.

    1. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Hakosa uwakoze abantu kawe badashima bazahoraho

    2. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Hakosa uwakoze abantu kawe badashima bazahoraho

    3. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Ariko muvandimwe urigusabir’akazi abise ngo kuber’amakosa ari mumyandikire nawe reba interuro ngufi wanditse qmakosa yuzuyemo kandi pe birqgaragarako wowe ntakwibeshya byabeyemo niko ubizi rero ntawutakosa kosor’abandi nawe wikosora

      1. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
        Wiburana ubusa, buri kinyamakuru cyose kigomba kugira aba Editor bita kuri buri nkuru

      2. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
        Wiburana ubusa, buri kinyamakuru cyose kigomba kugira aba Editor bita kuri buri nkuru

    4. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Ariko muvandimwe urigusabir’akazi abise ngo kuber’amakosa ari mumyandikire nawe reba interuro ngufi wanditse qmakosa yuzuyemo kandi pe birqgaragarako wowe ntakwibeshya byabeyemo niko ubizi rero ntawutakosa kosor’abandi nawe wikosora

    5. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Muvandi nyuma yakitso hajyamo akanya hakabona gukurikiraho irindi jambo.
      Wakoze amakosa menshi y’ imyandikire kurusha Bwiza.

    6. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
      Muvandi nyuma yakitso hajyamo akanya hakabona gukurikiraho irindi jambo.
      Wakoze amakosa menshi y’ imyandikire kurusha Bwiza.

  2. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    @bwiza,mwahaye akazi abantu bize ntibahari?Inkuru zanyu zihoramo amakosa yimyandikire.

  3. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Mbabarira kbs!!!!!! Njye sinizepeeee!!!!! Mwese muzankosora.

  4. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Mbabarira kbs!!!!!! Njye sinizepeeee!!!!! Mwese muzankosora.

  5. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Twitter ni igikoresho cyiza cyo gutanga amakuru ariko abategetsi nyabo siho batangira ibitekerezo. Uyu mutegetsi akaba n’umusilikari mukuru amaze gutera urujijo ku bintu byinshi. Igiteye inkeke ni ukuntu yivanga mu nshingano z’inzego zinyuranye za Uganda, harimo na prezidansi iyoborwa na se. Yavuyanze inshingano z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’abamukuriye mu ngabo. Ntawe utibaza ati: “Biriya abivuga nkande?”

  6. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Twitter ni igikoresho cyiza cyo gutanga amakuru ariko abategetsi nyabo siho batangira ibitekerezo. Uyu mutegetsi akaba n’umusilikari mukuru amaze gutera urujijo ku bintu byinshi. Igiteye inkeke ni ukuntu yivanga mu nshingano z’inzego zinyuranye za Uganda, harimo na prezidansi iyoborwa na se. Yavuyanze inshingano z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’abamukuriye mu ngabo. Ntawe utibaza ati: “Biriya abivuga nkande?”

  7. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Wowe se,ubivuga nkande?
    Iwe abivuga nka general,akaba numuhungu wa president

  8. Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
    Wowe se,ubivuga nkande?
    Iwe abivuga nka general,akaba numuhungu wa president

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *