Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere, Bayisenge Jeannette, yasubije umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) wamusabye kubanza yamugurira icupa ngo amurangire umwana watakaga ihohoterwa.
Christian Lorenzo usanzwe ari umunyamakuru w’imikino muri RBA, aheruka gushyira kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we.
Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose.
Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ‘inka’ cyangwa ‘ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.
Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ‘rikamuca umutsi’ wo hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu.
Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.
Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: “Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye.”
Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza Minisitiri Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana.
Asa n’utebya yagize ati: “Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na we yahise agaruka aramusubiza, amubwira ko iby’agacupa bizaza ubutaha.
Ati: “Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari namenye ko ni iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha.”
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) mu butumwa cyanyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko cyamaze kumenya umwana watabarizwaga ndetse kikaba cyanabashije kuvugana n’ababyeyi be.
Iki kigo cyunzemo ko kigomba gukomeza gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana, kumurinda no kumurengera mu rwego rwo kwirinda ko hari abana bakomeza guhohoterwa.


