Igisubizo cya Minisitiri Lutundula ku mpamvu RDC yirukanye ba Ofisiye ba RDF babaga i Goma

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yatangaje ko ibyo kuvuga ko RDC yirukanye ku butaka bwayo abasirikare ba RDF babaga mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za EAC ziri muri Congo byafashwe uko bitari.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo RDC yirukanye ku butaka bwayo bariya basirikare batatu b’u Rwanda bakoreraga i Goma.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, GĂ©nĂ©ral-Major Sylivain Ekenge mu itangazo yasohoye ku itariki ya 30 Mutarama, yavuze ko RDC yasabye ubuyobozi b’ukuru bw’Ingabo za EAC ziri muri RDC gucyura bariya basirikare bakoherezwa mu Rwanda, “ku mpamvu z’umutekano.”

Muri iri tangazo Ekenge kandi icyo gihe yemeje ko aba basirikare babaga mu mujyi wa Goma “bamaze kuva ku butaka bwa RDC ndetse bageze mu Rwanda.”

Yunzemo ko nyuma ya kiriya cyemezo “u Rwanda rwahise ruhamagaza ba Ofisiye bose bari bagize ingabo z’akarere zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, ibyanyomojwe na mugenzi we w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wabwiye BBC ko Congo yabirukanye.

Ukwirukana bariya basirikare kwatumye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki yandikira Minisitiri Lutundula, amusaba ibisobanuro byihuse ku cyatumye RDC ifata kiriya cyemezo.

Ni Mathuki wibukije RDC ko “icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri izi nshingano ni umwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya COP27 yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri, ubwo bahuriraga mu nama iri ku ruhande yari igamije kureba uko mu Burasirazuba bwa Congo hagarurwa amahoro.”

Minisitiri Christophe Lutundula mu kiganiro n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo RDC yasubije EAC yayisabye ibisobanuro, gusa ahakana ko itigeze yirukana bariya basirikare b’u Rwanda.

Ati: “Ntabwo twigeze tubirukana. Kwirukana biba muri dipolomasi. Ntabwo twigeze twirukana mu buryo bumwe cyangwa ubundi ba Ofisiye b’u Rwanda uvuga.”

Lutundula yavuze ko icyabayeho ari ugucyura bariya basirikare hirindwa ko bashobora guhohoterwa, nyuma y’inama bagiriwe n’umwe muri bagenzi babo wo muri FARDC bakoranaga i Goma.

Yagize ati: “Reka tureke kwirengagiza ukuri. Uyu munsi umwuka ni mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, hagati y’abaturage bacu na Leta y’u Rwanda. Simvuze [ko ari mubi] hagati y’abanye-Congo n’Abanyarwanda. Abanye-Congo barimo barapfa. Igihugu cyabo kirimo gusahurwa, ibice by’igihugu cyacu birafatwa, gahunda mpuzamahanga igamije amahoro ntiyubahirizwa.”

“Hejuru y’ibi bibazo rero, ntitwifuza ko ejo twabwirwa ko ku bw’impanuka hari ubusugire bw’umubiri wa Ofisiye w’u Rwanda bwahutajwe.”

Lutundula yunzemo ko umusirikare wa Congo watanze inama yasabye bagenzi be b’u Rwanda kuba basubiye mu gihugu cyabo, hanyuma impagarara ziri muri RDC zashira bakabona ubusubira kujya gukorera i Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *