Igisubizo ku bakemanga imibare ya NISR ko ubukungu bwiyongereyeho 20%

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe (GDP/PIB) mu gihembwe cya kabiri (ukwezi kwa 4, 5,6) cy’uyu mwaka wazamutse ku kigero cya 20,6%.

Ni igipimo cyo hejuru cyatumye hari abibaza impinduka zabayeho mu gihe gito gishize u Rwanda rutangiye gusohoka mu mabwiriza ahagarika ibikorwa byinshi by’ubukungu.

Kuri iyi ngingo, Teddy Kaberuka, umusesenguzi mu bukungu yabwiye BBC ko impamvu imibare y’igihembwe cya kabiri cya 2021 iri hejuru ari uko iyo babara GDP/PIB ku gihembwe bakigereranya n’icy’umwaka ushize nka cyo.

Iyi mpuguke iti ” Igihembwe nk’icyo cya 2020 hari Guma mu rugo, nta kintu cyakoraga, inganda, servisi, ubwikorezi, amashuri…byose byari bifunze. Bivuze ko ubukungu bwari bwaguye hasi.”

Muri icyo gihembwe cya 2020, ikigo cy’ibarurishamibare cyatangaje ko ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri – 12.4%.

Kaberuka ati: “Iyo rero bagereranyije icyo gihembwe n’icy’uyu mwaka – cyo cyaranzwe n’ibikorwa bisanzwe kuko nta guma mu rugo yabayeho, birumvikana ko imibare yajya hejuru.”

Kuzamuka kw’imibare muri iki gihembwe cya kabiri ariko Kaberuka avuga ko bitavuze ko ubukungu bumaze kugera ku kigero cyo kuzamuka bwari bugezeho mbere ya Covid.

Uyu mugabo ati: “Icyo iyi mibare itugaragariza ni uko ubu igihombo kirasa n’ikiri kugabanuka. Hatabaye izindi ngorane zatuma hongera kuba Guma mu rugo biraboneka ko mu mwaka utaha cyangwa mu myaka ibiri bishobora gusubira ku rugero rwa mbere ya Covid”

Teddy Kaberuka avuga ko ibiciro ku masoko bigenwa n’uko isoko rihagaze, ati: “Iyo umusaruro ari mwinshi ibiciro biragabanuka waba mucye bikazamuka.”

Yongeraho ati: “Nubwo ubukungu bwazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n’icya 2020, ntabwo bivuze ko ibiciro byamanutse, ahubwo byarazamutse.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereraranyo cya 7.8% mu myaka irenga 20 ishize.

Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF, yo mu kwezi kwa gatanu ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera Covid-19.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *