Mu gihe inkuba zikomeje kwangiza byinshi ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu, Bwiza News yasuye amazu amwe namwe, insengero, amaduka n’ibindi muri Kigali isanga amenshi muri yo nta bwirinzi bw’inkuba (Lightining protectors/Paratonaire).
POMEDITECH Ltd, ni iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imirindankuba no kuyishyira kumazu, ibikoresho by’ubwirinzi nka CCTV, ibikoresho byo muri sale z’inama, ibikoresho bitanga amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.
Bavuga ko abantu ku igiti cyabo bataritabira cyane kugura kugeza ubu, aho usanga ibigo bya leta n’ibyigenga aribyo bishyira imirindankuba ku mazu no ku bikoresho by’ikoranabuhanga nko kuri LAN, Telephone. Abantu ku giti cyabo usanga batarabyumva neza akamaro kabyo.
Ati: “Akenshi usanga ari ukutabimenya, cyangwa se nababizi ntibabihe agaciro, hakaba nakavuga ko ikibazo ari ubushobozi bakavuga ko bihenda.”

POMEDITECH Ltd iragira inama abanyarwanda kugirango birinde ibibazo bitarabageragho. “Abantu twabagira inama yo kwirinda bakihutira gukoresha imirindankuba, kuko hari ubwoko bwinshi buri wese yakwisangamo bitewe n’ubushobozi afite. Mu gihe kandi dukomeje kugarizwa n’inkuba muri iki gihe, company yacu irakangurira abantu kwirinda no kubahiriza ibi bikurikira:
1.Gucomokora ibikoresho by’amashanyarazi igihe imvura iri kugwa;
- Si byiza gufungura ibirahuri igihe uri mu modoka;
- Si byiza ko abana bakinira mu mvura, cyangwa kujya mu mazi nk’ibidendezi mu gihe cy’imvura, kimwe n’abakandagira mu mazi igihe uri gukoropa cyangwa umesa sibyiza.
- Mu gihe uri mw’ishyamba imvura ikagusangamo, si byiza ko ujya mu nkengero zaryo
- Mu gihe imvura iguye uri kuri moto cyangwa ku igare, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita.

- Si byiza na gato gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa ‘lift cyangwa escenseur’ igihe imvura irimo kugwa, kuko ibi byuma bishobora kugira impanuka ziturutse ku nkuba.
- Si byiza kujya mu madirishya arimo za giriyaje z’ibyuma ukayafataho igihe cy’imvura;
- Ni byiza kugira ibikoresho birwanya inkuba ku mazu kuko inkuba ishobora no gukubita umuntu uri mu nzu n’aho amadirishya n’inzugi byaba bifunze.
- Ku bafite imirindankuba kandi nabo turashishikariza gusuzumisha imirindankuba yabo kuko ukuyitunga ku mazu no kuba ikora biratandukanye.

Uko wabona POMEDITECH Ltd bakagufasha kuguha ibikoresho by’ubwirinzi n’inama kubuntu : 0787304868 / 0788348463
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



