Mu gihe haburaga iminsi itatu gusa ngo umuhanzi Nemeye Platini wamamaye mu muziki nyarwanda nka Platin P akorere igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai yatangaje ko cyamaze gusubikwa.
Iki gitaramo cyari cyarateguwe n’inzu itunganya imideri ya ‘Urutizi Gakondo’, byari biteganyijwe ko kizaba tariki 17 Gashyantare 2023.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Platin yatangaje ko iki gitaramo cyaharitswe kubera ko aho cyari kuzabera batinze kubemerera no kubaha umwanya ngo batangire kuhatunganya.
Iki gitaramo byari byitezwe ko kizabera kuri Hues Boutique Hotel, gusa Platini yavuze ko amatariki kizimurirwaho azayamenyesha abakunzi be mu minsi mike izaza.
Uyu muhanzi aherutse gusogongeza abakunzi be EP ye nshya yise ‘Baba’. Ni ibirori byabaye tariki 4 Gashyantare 2023 byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.
Kuri iyi EP hariho indirimbo yitwa ‘Selfie’ Platini yakoranye n’umuhanzi Rémy Adan wo muri Côte d’Ivoire.

