000_328d2fc.jpg

Igitero cy’abapolisi ba Israel ku Musigiti wa Al Aqsa cyakomerekeyemo abagera ku 100

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi ba Israel bagabye igitero ku nyubako y’Umusigiti wa Al-Aqsa iherereye mu burasirazuba bwa Yeruzalemu, aho abaganga bavuga ko byibuze Abanyapalestine byibuze 100 bakomerekeye mu ihohoterwa ryakurikiye.

Abayisilamu bita kuri uyu musigiti bavuga ko abapolisi ba Israel bahinjiye ku ngufu mbere y’uko bucya neza kuri uyu wa Gatanu (Ijumaa) ibihumbi n’ibihumbi by’abari bagiye gusenga bari bateraniye ku musigiti mu masengesho yo mu gitondo nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

000_328d2fc.jpg

Amavidewo akwirakwizwa kuri interineti yerekanaga Abanyapalestine batera amabuye n’abapolisi barasa ibyuka biryana mu maso. Abandi berekanwe bikinze imbere mu musigiti mu cyasaga nk’ibicu by’ibyuka biryana mu maso.

2021_5img21_may_2021_ap05_21_2021_000179b-scaled.jpg

Icyo wakwita nka Croix Rouge ya Palestine ariko aha bita Red Crescent, yavuze ko yajyanye benshi mu bakomeretse mu bitaro. Yavuze ko umwe mu barinzi b’umusigiti yarashwe mu jisho hakoreshejwe isasu ry’ipamba.

webrns-palestinians-israel1-051021.jpg

Red Crescent ya Palestine yongeyeho ko ingabo za Israel zabujije ko inkeragutabara zinjira mu musigiti, kubera ko ibitangazamakuru byo muri Palesitine byavuze ko abasenga benshi bakomeretse bari baheze aho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *