Igitero cyo kwihorera muri Sudani y’Epfo cyiciwemo abahinzi 27

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi babarirwa muri 27 biciwe mu ntara ya Kajo-Keji iri mu zigize Sudani y’Epfo, nyuma yo kugabwaho igitero simusiga n’aborozi b’inka bashakaga kubihoreraho.

Komiseri w’intara ya Kajo-Keji, Phanuel Dumo, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko kiriya gitero cyabereye mu mudugudu witwa Likamerok mu gace ka Boma, ubwo aborozi bikekwa ko baturutse mu gace kitwa Bor bagabaga igitero bakica aborozi urugo ku rundi.

Yavuze ko kiriya gitero cyari mu rwego rwo kwihorera, nyuma y’uko agatsiko k’abantu batazwi mu byumweru bibiri bishize baherukaga kugaba igitero kuri abo borozi bakicamo abatari bake.

Mu bapfuye ejo ku wa Kane ubwo kiriya gitero cyabaga nk’uko Dumo yabitangaje harimo “abahinzi 21 ndetse n’abashumba batandatu, mu gihe abana babiri bakomeretse.”

Si ubwa mbere abaturage bo mu bwoko bw’aba-Bor n’aba-Nuer batuye muri iriya ntara ya Kajo-Keji bicana, dore ko bamaze imyaka myinshi bagirana amakimbirane ashingiye ku butaka bwo kuragiramo inka zabo ndetse n’ubwo guhingamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *