Ikimenyabose muri Kenya, Huddah Monroe yabwiye abakobwa bagenzi be ko ibitsina byabo byabageza kure ariko ko bitatuma bakira nk’uko bamwe babyibwira.
Huddah azwiho kuba umwe mu bakobwa bafite amafanga menshi muri Kenya babikesheje kuryamana n’abifite ndetse no kugenda amahanga ya kure ariko we akabihakana.
Avuga ko arambiwe kumva buri gihe abantu bavuga ko yakize abikeshe kuryamana n’abagabo.
Mu guhinyuza aya makuru, Huddah yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko mu by’ukuri igitsina cy’umukobwa cyamugeza kure ariko ko nta mafaranga yabikuramo.
Ati “ Iyo gucuruza igitsina bibamo amafanga ntabwo mba nirirwa nihiringa bene aka kageni. Nakabaye niyicariye hariya ntacyo nkora, ndongorwa nkabona amafaranga. Nta mafaranga ari mu kwicuruza (…). Igitsina cyakugeza kure gusa aho ubwenge butakugeza.”

Yakomeje agira ati “Mwakwiga uburyo nkora cyane niba mushaka kumera neza. Reka ndeke kubwira rubanda iby’ubucuruzi bwanjye.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo uyu mukobwa avuga ko nta mafaranga abona mu buraya, nta garagaza ibindi akora ngo agire imitungo afite irimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.


