Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamkuru zirimo izerekeye ubutabera, politiki n’umutekano.
Harimo:
Ihagarikwa n’ifungwa rya Bamporiki
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 5 Gicurasi yahagaritse ku mirimo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ushinzwe umuco.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryasobanuye ko Bamporiki yahagaritswe kubera ko hari ibyo akurikiranweho agomba kubazwa, ryakurikiwe n’iry’urwego rw’ubugenzacyaha rivuga ko afungiwe mu rugo iwe akurikiranweho ibyaha birimo ruswa, mu gihe iperereza rikomeje.
Ku wa 6, Bamporiki yanditse ubutumwa kuri Twitter yemeza ko yakiriye indonke ndetse anasaba imbabazi Perezida Kagame n’abandi babusomye. Gusa Umukuru w’Igihugu yasubije ko guhanwa bifasha.
Itabwa muri yombi rya Katureebe ushinjwa gusebya u Rwanda
Abakozi b’urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), ku wa 2 bataye muri yombi uwitwa Obed Katureebe usanzwe ushinjwa na Leta y’u Rwanda kuyisebya.
N’ubwo umuyobozi w’urwego rwa Uganda rushinzwe itangazamakuru Katureebe akoreramo, Ofwono Opondo yahakanye amakuru y’ifungwa rye, agasobanura ko yajyanywe ahatekanye kuko hari abafite umugambi wo kumugirira nabi, byavuzwe ko yahaswe ibibazo n’abakozi ba CMI kandi telefone ye babanje kuyikura ku murongo.
Katureebe aregwa gusebya u Rwanda yiyitiriye izina rya RPF Gakwerere gusa mu nkuru yatambukije mu kinyamakuru Chimpreports muri Werurwe 2022, yasobanuye ko atari we, ndetse atanamuzi, yongeraho afite icyizere cy’uko uwa nyawe azamenyekana.
Ubukererwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko hazabaho ubukererwe ku kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abimukira bitewe n’imbogamizi z’amategeko zikomeje gutangwa, zikumira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yasobanuye ko ubu bukererwe bushobora kuba amezi, gusa agaragaza ko afite icyizere ko aba bimukira bazoherezwa.
U Bwongereza bwateganyaga ko icyiciro cya mbere cy’abimukira barebwa n’aya masezerano kizoherezwa mu Rwanda mu mpera ya Gicurasi 2022.
Umuryango wa Rusesabagina wareze Leta y’u Rwanda
Umuryango w’umugororwa Paul Rusesabagina ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge, wareze batatu muri Leta y’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ku cyaha cyo kumushimuta no kumukorera iyicarubozo.
Muri iki kirego, uyu muryango usaba ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe muri Nzeri 2021 cyavanwaho, agasubira muri USA, wasabye urukiko guca Leta y’u Rwanda impozamarira ya miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye kwitaba uru rukiko kandi ifite abanyamategeko bayunganira.
Igitero simusiga cyagabwe ku ngabo z’u Burundi muri Somalia
Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab tariki ya 3 wagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Somalia.
Muri iki gitero cyagabwe ku birindiro by’izi ngabo biri mu gace ka Middle Shabelle, abarwanyi b’uyu mutwe bageze ku marembo yaho, imodoka yabo barayihaturikiriza, abari bakurikiyeho binjira barasa, haba imirwano yarangiye babifashe, ingabo za AU zirahunga.
Ingabo z’u Burundi zatangaje ko abasirikare bazo bishwe ari 10, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza 30 bishingiye ku makuru byahawe na bamwe mu basirikare.



2 Responses
Ihagarikwa rya Bamporiki, ifatwa ry’ukekwaho gusebya Leta y’u Rwanda n’ubukererwe ku kohereza abimukira: inkuru z’icyumweru
Bazazamure inzitizi y’iburabubasha,uretse ko ntanibimenyetso bifatika bafite.
Ihagarikwa rya Bamporiki, ifatwa ry’ukekwaho gusebya Leta y’u Rwanda n’ubukererwe ku kohereza abimukira: inkuru z’icyumweru
Bazazamure inzitizi y’iburabubasha,uretse ko ntanibimenyetso bifatika bafite.