Bwiza

Ihene ifite imboni ishobora guhinduka urukiramende

utuntu-nutundi
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatanu, 14 Ugushyingo 2025 saa 08:26
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Ihene ifite imboni ishobora guhinduka urukiramende

Ihene zigira imboni zihinduka mu ishusho y’urukiramende mu miterere yazo ya mbere iba imeze nk'uruziga, imboni zikaba ndende cyane mu mucyo mwinshi.

Nubwo ihene tuzimenyereye kororerwa mu rugo nk'inyamaswa zibarizwa mu ruhererekane rwo kuribwa burya ngo zifitemo ubuhanga karemano bwo kubona inyamaswa zizihiga zaba ziturutse impande zose.

Byongeye kandi burya ngo ihene niyo zarisha zubitse umutwe cyangwa zirisha mubiti bigufi ubwonko bwazo butanga amakuru yo kwagura imboni kugira ngo urumuri rwinjire ari rwinshi bityo ishobore kugenzura umutekano uyikikije.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Urubuga le saviez vous rugaragaza ko, mu zindi nyamaswa zo mu gasozi zikeneye kubona ku manywa n'ijoro zifite imiterere yagutse mu mboni yazo, harimo intama, amafarashi, impala, ibikeri, ndetse n'impyisi.

Ihene bivugwa ko zatangiye kororwa mu ngo mu myaka iri hagati y’ibihumbi 10 na 12 cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati mu misozi ya Zagros na Anatolia. Zikaba ari zimwe mu matungo yororoka cyane.

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.