m7-3.jpg

Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 16 Mutarama uyu mwaka, Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni nka Perezida wa Uganda.

Uyu mukambwe uzizihiza isabukuru y’imyaka 77 y’amavuko muri Nzeri uyu mwaka, ni manda ya gatandatu yikurikiranya yari atowemo kuyobora Uganda.

Manda ye nshya azatangira muri Gicurasi uyu mwaka, izarangira yizuza imyaka 40 ayobora Uganda, nyuma yo gufata ubutegetsi mu 1986 abuhiritseho umunyagitugu, Milton Obote.

Abenshi mu bazi Perezida Museveni, bamuzi nk’umugabo w’imbwirirwaruhame n’amabaruwa maremare, ugerageza kwicisha bugufi, utemera gutsindwa ariko rimwe na rimwe unagira uburyarya.

Hejuru y’ibyo hiyongeraho kuba uyu mukambwe ari umuririmbyi (ni umuraperi) ndetse n’umunyamashyengo ukomeye, ibyigaragariza mu bikorwa bye ataniriwe avuga. Si na ngombwa ko avuga kuko ‘Ibikorwa biruta amagambo!’.

Museveni hari ibikorwa byinshi yakoze byatumye abantu bacika ururondogoro, gusa muri iyi nkuru twabateguriye bitanu muri byo biherekejwe n’amafoto yabyo.

5. Yigeze kugaragara atwaye matabaro

Incuro zitandukanye Museveni yagaragaye asunika igare, rimwe ririho ikijerikani cy’amata ubundi ririho inyamunyo yari avuye gusarura muri rumwe mu ntoki ze mu cyaro cya Rwakitura atuyemo.

Urukundo Museveni afitiye igare rwarenze abanya-Uganda birangira bamuhaye akabyiniro na ‘Bosco’.

dwblmr4wsae_gc8.jpg

m7-3.jpg

4. Akunze kugaragara aragiye mu bushumba

Museveni ni umwe mu bakuru b’ibihugu batunze amashyo menshi y’inka mu byaro bitandukanye bya Uganda.

Urukundo uyu mukambwe afitiye inka hari ubwo rumurenga agafata inkoni akajya kuziragirira.

img_20210205_104449.jpg

3. Kwitaba terefoni yicaye ku muhanda

Muri 2016 Perezida Museveni yatumye abatari bake bacika ururondogoro, nyuma yo kugaragara ku muhanda avugira kuri terefoni yicaye ku ntebe.

Ni ifoto yasangijwe bwa mbere na Don Wanyama wari ushinzwe itumanaho mu biro bya Museveni, wavuze ko sebuja yahagaritse imodoka zari zimuherekeje akavugira kuri terefoni iminota 30 yicaye ku muhanda.

Perezida Museveni icyo gihe yari avuye mu Burengerazuba bwa Uganda, ahari hijihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi.

_methode_times_prod_web_bin_eb5b63a2-4904-11e6-8014-8056cb7c3ac5.jpg

2. Pompaje muri Perezidansi

Mu mwaka ushize ubwo Uganda yari muri Guma mu Rugo, Perezida Museveni yagaragaye yirukanka mu biro bye, nyuma anakora pompaje.

Museveni yabikoze ashaka kwereka abanya-Uganda ko umuntu yakora ibikorwa byose bishoboka ari we mu rugo, kugeza no kuri siporo ku bazikora.

president-museveni-push-up.jpg

1. Yigeze kugaragara ku mbarutso y’imbunda yisasiye ihema

Muri Werurwe 2019, Museveni yagaragaye yerekana uko yarasanaga hagati ya 1981 na 1986, ubwo yari agabye ingabo za NRA zari mu rugamba rwo kubohora Uganda.

Museveni yabikoze ubwo yari mu gace ka Kyankwanzi gaherereye rwa gati muri Uganda, ari mu mwiherero w’ishyaka rye rya NRM aho yari kumwe n’abadepite bo muri ririya shyaka.

Muri 2016 na bwo Museveni yari yerekanye ubuhanga afite ku mbunda, bituma abatari bake bacika ururondogoro. Icyo abenshi bahurizagaho ni ukuba yarabanje kurimba yisasira shitingi, kandi urugamba rw’amasasu rudasaba ibirimbisho.

d2gq7sjx0aa6sgq-1-678x381.jpg

d2grd5dwwaaai3u-768x512.jpg

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Ese uyu ajya yibuka ko ijambo ry’imana rivuga ko abantu bose batwara intwaro bazazicishwa ku munsi w’imperuka? Kuki M-7 akunda kurata imbunda nyamara yitwa umukristu???

    1. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
      Ahubwo c aracyareba nta target rwose!
      ziriya pompage c buriya yaregutse ra simbihamya kabosa

    2. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
      Ahubwo c aracyareba nta target rwose!
      ziriya pompage c buriya yaregutse ra simbihamya kabosa

    3. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
      None se ko iyi si atari paladizo, urabona isi yakwitwa ijuru? Isi nj isi, ifite ibiyiranga bituma iba isi, n ijuru cg paladizo hari ibiriranga. Udasenga kur iyi si wamukura he? N ibyihebe ntuzi ko bisenga? Imbunda ntiyabuza umuntu wese kugira ubumuntu cg umutima wa kimuntu.

    4. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
      None se ko iyi si atari paladizo, urabona isi yakwitwa ijuru? Isi nj isi, ifite ibiyiranga bituma iba isi, n ijuru cg paladizo hari ibiriranga. Udasenga kur iyi si wamukura he? N ibyihebe ntuzi ko bisenga? Imbunda ntiyabuza umuntu wese kugira ubumuntu cg umutima wa kimuntu.

  2. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Ese uyu ajya yibuka ko ijambo ry’imana rivuga ko abantu bose batwara intwaro bazazicishwa ku munsi w’imperuka? Kuki M-7 akunda kurata imbunda nyamara yitwa umukristu???

  3. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Jye Uyu Musaza Nta Kuri njya Mubona mo, har’igihe yumva ko Azakomeza Kubwira Abanyarwanda uko Ashyaka nkaho Ntababanye nawe cg batazashyira bakiyunga bakab’umwe, Ndamwibuka i Butare (Huye) Arihanukira ngo Baringa, ngo Umuravumba, ngo Ntawuzatera u Rwanda Aturutse Uganda,Ikindi gihe nyuma yaho Ati Guhandur’imvunja ugakura mo ubuhwa etc. Ariko namubwira ko icyaburaga n’ikimwe, n’ubumwe,

  4. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Jye Uyu Musaza Nta Kuri njya Mubona mo, har’igihe yumva ko Azakomeza Kubwira Abanyarwanda uko Ashyaka nkaho Ntababanye nawe cg batazashyira bakiyunga bakab’umwe, Ndamwibuka i Butare (Huye) Arihanukira ngo Baringa, ngo Umuravumba, ngo Ntawuzatera u Rwanda Aturutse Uganda,Ikindi gihe nyuma yaho Ati Guhandur’imvunja ugakura mo ubuhwa etc. Ariko namubwira ko icyaburaga n’ikimwe, n’ubumwe,

  5. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Ahubwo se ko mbona adakora muri twiga asigaye ari umucari ntacyibuka imbunda

  6. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Ahubwo se ko mbona adakora muri twiga asigaye ari umucari ntacyibuka imbunda

  7. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Kugira ubunga nibyiza ariko igiti gishyaje kibagito,kango ubwatsi burashya bukabisa ubundi! Vyaba byiza utangiye neza ukaranguza neza! Nibyiza ko wazandikwa mumateka ya Mandera na Nyerere.ubuhanga subwogusazana ahubwo vyaba vyiza tubyigishije urubyiruko tuzabasigira n’umurage mwiza;

  8. Ihere ijisho amafoto atanu ya Museveni yatumye benshi bacika ururondogoro
    Kugira ubunga nibyiza ariko igiti gishyaje kibagito,kango ubwatsi burashya bukabisa ubundi! Vyaba byiza utangiye neza ukaranguza neza! Nibyiza ko wazandikwa mumateka ya Mandera na Nyerere.ubuhanga subwogusazana ahubwo vyaba vyiza tubyigishije urubyiruko tuzabasigira n’umurage mwiza;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *