Ihererekanywa ry’amafaranga arenga miliyoni 50 riteye impungenge u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba amabanki yose akorera mu Rwanda ko ihererekanya ry’amafaranga arenze miliyoni 50 banki igiye gukora iki gikorwa yajya ibimenyesha inzego za polisi zishinzwe umutekano zikabanza kuyakoraho iperereza.

Rwangombwa
Guverineri wa BNR John Rwangombwa

Ibi byemezo bifashwe mu rwego rwo kurwanya ruswa, iyezandonke ndetse no kurwanya ihererekanywa ry’amafaranga ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Guverineri mukuru wa banki y’u Rwanda John Rwangombwa ubwo yavugana na Radio KFM yavuze ko ibi byemezo bya BNR bitari bishya ko ari ibyemezo bisanzwe biriho uretse ko bitashyirwaga mu bikorwa.
Avuga ko ibi byemezo bitari mu Rwanda gusa kuko n’ahandi ku isi bikorwa.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho polisi y’u Rwanda itangaje ko hari ama CD n’izindi nyandiko zivuga ko hari abantu bashakirwa mu Rwanda kugira ngo boherezwa mu mitwe y’iterabwoba nka ISIS n’indi ikorera mu karere.
Gusa mu Rwanda ngo nta bayoboke b’iyi mitwe y’iterabwoba bari baboneka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *