Ihungabana ku bana b’abahungu basambanywa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahungu basambanyijwe bakiri bato bavuga ingaruka byagize ku buzima bwabo, zirimo ihungabana, indwara zidakira ndetse no guhezwa mu miryango ngabo; bagasaba ko iki kibazo cyahagurukirwa mu buryo bwihariye.

Babiri muri bo baganiriye n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) bamuhaye ubuhamya bw’uko basambanyijwe n’ab’igitsina gabo bavuga ko bari bakuru, babanje kubashuka.

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wasambanyijwe afite imyaka 14 y’amavuko. N’agahinda kenshi yagize ati: “Nari mvuye mu rugo ngiye kuvoma, hariya kuri Expo hari ahantu twavomeraga nyine, duhura n’umuntu asa nk’untwaje, yari mukuru. Mu kuntwaza dutambitse nyine afite ububido bwanjye, anjyana mu ishyamba, ati ‘ryama hasi’ ndaryama nyine, aba ankuyemo imyenda, then ndarira, we yari amfatiyeho icyuma, abikoze birandya cyane.”

Undi yasambanyijwe ku ngufu afite imyaka 13 y’amavuko, ubu akaba afite imyaka 19. Avuga ko yasmabanyijwe n’uwari wakoze ibirori bito mu rugo, wamuraranye. Ati: “Arantumira, nza kuharara nyine, aza kwinjira mu cyumba narayemo, twarayemo nyine, igikorwa gihita kiba gutyo. Naheze umwuka.”

Aba basore bombi bavuga ko imiryango yabo yabajugunye nyuma yo gufatwa ku ngufu, umwe muri bo akaba yaranduye agakoko gatera SIDA, gusa bitewe n’ihungabana bafite, bitabwaho n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe.
Nyirahabineza Gertrude utanga ubujyanama yatangarije uyu munyamakuru ko iki kibazo gikomeye, akaba yarabimenye ubwo yaganiraga n’abana b’abahungu basambanyijwe. Ati: “Iyo yafashwe ku ngufu usanga hari amahirwe amucika, ndetse n’ubuzima bwe usanga bwarahangirikiye, hari n’ubwo abenshi baba bafite kwigunga, kwiheba, kwivaho, akumva ko ntacyo akiri cyo mu buzima busanzwe.”

Ikibazo cy’abahungu basambanywa ku ngufu ntabwo gikunze kumvikana, nyamara bivugwa ko cyaba gikomeje gukaza umurego, hakaba hari imbogamizi z’uko kidatangirwa amakuru.

Gusa hari icyizere ko umuryango nyarwanda uzagenda umenya ububi bwacyo, kuko hari bake bafata ku ngufu abana b’abahungu bagiye batangwaho amakuru bagakurikiranwa n’ubutabera, barimo Muvandimwe Emmanuel w’imyaka 19 y’amavuko uherutse gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abahungu 17, n’undi mugabo witwa Nzishimanumve Alfred watawe muri yombi yiyemerera ko yasambanyije abana 20.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekana ko mu myaka itatu rwakiriye ibirego 10933 by’abana basambanyijwe muri rusange, iby’abahungu bikaba ari 246 bingana na 2%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *