Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo baritana bamwana n’amabanki

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umwaka urenga Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cyo kugoboka abikorera bahuye n’ingaruka za Coronavirus, abafashijwe na cyo baravuga ko umusaruro cyari gitegerejweho utagezweho. Bavuga ko banki zakomeje kubabarira inyungu zititaye k’uko icyorezo kigikomeje.

Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo ryemeza ko abagera kuri 90 ku ijana bakorera muri uru rwego bujuje ibisabwa bamaze guhabwa ingoboka n’icyo kigega.

Bavuga ko ariko iki kibazo kigihari bitewe na banki. Bati ” Ikibazo kiracyari cyose kandi ntigiteze kugabanuka igihe cyose banki zidaca inkoni izamba ngo zidohorere abazigana muri ibi bihe bidasanzwe.”

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’ishyirahamwe rya za banki mu Rwanda, Ntore Tony, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko “Banki zitirengagiza ibibazo by’abazigana ahubwo ko na zo zagizweho ingaruka na Covid-19.”

Uko iminsi igenda ishira icyorezo kitarangira, abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko ari na ko ingaruka k’ubukungu zizakomeza kwiyongera.

Straton Habyarimana, umwarimu ufasha ba rwiyemezamirimo guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bucuruzi bwabo yemeza ko zizagera ku muntu ku giti cye, ku bikorera ndetse no ku gihugu muri rusange.

Leta y’ u Rwanda yashyizeho ikigega cya miliyari 100 Frw mu mwaka ushize cyagombaga kwita ku nzego zitandukanye mu rwego rwo kuzifasha guhangana n’ingaruka zatewe na Coronavirus.

Ni mu gihe inzego nyinshi zari zatangaje ko zazaye bitewe no kumara igihe zidakora kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *