Ihuriro ry’abakozi rirasaba ko hashyirwaho umushahara fatizo ku bakozi

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’amasendika (syndicats) y’abakozi ruzwi nka CESTRAR rurasaba guverinoma gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi.

Ib byasabwe na Nkundimana Hobbes ushizwe amahugurwa muri CESTRAR, ubwo yagaragazaga imibereho y’abakozi mu nama yahuje abanyamuryango b’uru rugaga rw’amasendika CESTRAR ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Nkundimana yavuze ko kubura umushahara fatizo bituma abakozi bakoreshwa cyane n’ababakoresha ndetse abenshi bakaba bakoreshwa bahabwa umushahara utajyanye n’uko ibiciro bimeze ku isoko.

Yagaragaje ko gushyiraho umushahara fatizo ari ukurwanya amafaranga macye abakozi kuko bishyira ubuzima bw’abakozi mu kaga, asaba ibigo gushyiraho umushahara fatizo w’abakozi bikoresha kuko babasha kugera ku ntego z’ibyo bagamije gukora.

14030905_938281652947453_436322658_n

Evariste Habyarimana umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakozi kakora mu ubwubatsi yatangaje ko abenshi mu bakozi bakora mu by’ubwubatsi nta masezerano y’akazi bagira kandi bagakoreshwa cyane n’abakoresha babo.

Ikindi kibazo aba bakozi bahemberwa umunsi ndetse n’umushahara wabo ukagenwa n’abakoresha babo akaba nta tegeko rishyiraho umushahara fatizo wabo ririho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Intego zigamijwe basaba ko umushara fatizo ushyirwaho ni ukugirango ibikorwa byo gukoresha abantu bakabaha intica ntikize bicike, kongerera imbaraga abakora kugirango bajye bakora bishimye, kugabanya ubukene, kuzamura ubukungu no kugirango hacike ihindagurika ry’abakozi rya buri kanya.

U Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga ashyiraho umushahara fatizo.

Ingingo ya 76 y’itegeko 130/2009 ryo kuya 27 Gicurasi 2009 rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko Imishahara fatizo igenwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo, igenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze nyuma y’imishyikirano rusange n’inzego bireba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

TUYISHIME Malachie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *