Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ku mugabane wa Afurika gikomeje kwiyongera, bityo agarasaba ibihugu bya Afurika ndetse n’inzego z’abikorera gushora imari mu bijyanye no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kubugabanya.
Abitabiriye inama mpuzamahanga y’ishyirahamwe ry’amashuri makuru na za Kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, i Kigali, bagaragaza ko kugeza ubu hakiri zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Afrika, by’umwihariko mu bihugu bikoresha icyongereza biri mu muryango Commonwealth.
Mu mbogamizi bavuga harimo kudaha agaciro ubumenyi ngiro haba ku rwego rwa za leta ndetse n’ababyeyi badashishikariza abana babo kuba babyiga mu mashuri makuru na za kaminuza, hamwe n’ishoramari ridahagije muri urwo rwego.
Dr Edwin Tarno, Umuyobozi w’ikigo Rift Valley TTI muri Kenya yagize ati ”Imyuga n’ubumenyingiro byakunze kurangwa n’isura mbi kuva kera cyane cyane mu barangiza amashuri yisumbuye, icyo cyakomeje kuba ikibazo gikomeye ku mbyumvire y’ababyeyi bigatuma badafasha abana kujya muri ayo mashuri.
Ikindi kibazo ni uko ngo za Guverinoma muri Afurika zidakomeza guha agaciro imyuga n’ubumenyi ngiro aho inkunga zakabaye zigenerwa ayo mashuri zishyira mu mashuri yandi abanza na za kaminuza gusa, aho ay’imyuga n’ubumenyingiro asa nayashyizwe ku ruhande, ku bw’ibyo akabona ko ari ibibazo bagomba gukemura nka za leta.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, we asanga kugira ngo ibihugu bya Afurika bigere ku ntego y’ubukungu butajegajega bushingiye ku bumenyi bigomba gushora imari mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko kuri ubu ikibazo cy’ubushomeri ari kimwe mu bihangayikishije leta nyinshi.
Nk’uko bitangazwa na RBA, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagize ati ”Nkuko twese tubizi, ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiriko gikomeza kwiyongera muri Afurika, kiza mu bya mbere bireba Guverinoma nyinshi muri Afurika.
Umubare munini w’abanyafurika bakiri bato bava mu mashuri muri mwaka [Rimwe na rimwe badafite ubumenyi bukenewe] kandi bashaka akazi. uru rubyiruko rukwiye gushishikarizwa kurangiza amashuri kugira ngo babe babasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kubasha kwihangira imirimo ubwabo.
Ikindi…Ibihugu by’Afurika bigomba gushora imari mu kwigisha abaturage babyo bakiri bato ndetse no kubahangira imirimo ijyanye n’ubumenyi bahawe.”
Leta y’u Rwanda igaragaza ko muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere kuva mu mwaka wa 2017-2024, ifite gahunda yo kongera umubare w’abanyeshuri bagana mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakagera kuri 60% mu mwaka wa 2024 bavuye ku kigero cya 31.1% bariho mu mwaka wa 2017, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abize imyuga n’ubumenyi ngiro ukiri muto ku isoko ry’umurimo kandi bikazagerwaho ku bufatanye n’urwego rw’abikorera.


