Ikibazo cy’abimukira hagati ya Israel n’u Rwanda gikomeje guteza impagarara

Sangiza iyi nkuru

Itangazamakuru nyuma ryahawe izi nyandiko, harimo n’icyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga ubwarwo cyavugaga inyandiko z’uru rubanza zigiye gusubirwamo hakavanwamo izina ry’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere abimukira barimo kwimurirwamo nk’uko Jerusalem Post dukesha iyi nkuru ivuga.

Urukiko ariko rwanabajije leta ibibazo bikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’iri yimura ry’abimukira ndetse n’uko aba bimukira bakwizezwa kuzafatwa neza aho bazimurirwa.

Leta yasubije ko yize yitonze uko abimukira bazasubizwa mu buzima nyuma yo kwimurwa, ivuga ko yohereje abagenzuzi ngo babikurikiranire ibintu hafi ndetse ngo banavuganye na benshi muri aba bimukira kuri telephone.

Abarega leta ariko bo bavuze ko leta itabashije kugera ku bimukira 600 bose kuri telephone, banongeraho ko uwo mugenzuzi yari uw’igihe gito utari ufite uburenganzira busesuye bwo kugera kuri aba bimukira ndetse ngo akaba yaragenzurwaga na guverinoma y’u Rwanda, ibintu ngo bitari gutuma aba bimukira bisanzura mu kuvuga ibyo batekereza.

ShowImage

Leta y’u Rwanda ariko ku ruhande rwayo ntihakana ko iki kibazo itakiganiriye na Israel, ariko, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo akaba yaratangaje ko nta masezerano bigeze bashyiraho umukono kuri iki kibazo.

Basabye ko hashyirwaho itsinda ryigenga nka Loni rigasura aba bimukira rikareba uko babayeho kuko ngo umugenzuzi wa leta ashobora gushyirwaho igitutu akemeza ko gahunda ya leta irimo kugenda neza.

Urukiko ariko rwateye utwatsi icyifuzo cy’uko hashyirwaho uhagarariye aba bimukira uhoraho muri icyo gihugu abimukira bimurirwamo.

Abaharanira uburenganzira bw’abimukira bo bavuga ko bumva iyi politiki yo kwirukana abimukira yanavaho kuko ngo bias nko kubahana, ariko ngo mu gihe bidashobotse umugenzuzi uhoraho yari kugira byinshi azafasha aramutse mu by’ukuri yigenga.

Umuvugizi w’aya matsinda avuga ko mu bimukira 43,000, bane ari bo bonyine bahawe icyemezo cy’ubuhunzi mu gihe abrenga amagana bangiwe ubusabe bwabo.

Urukiko rwafashe umwanzuro rusaba guverinoma gutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo mu gihe kitarenze iminsi 10, ruvuga ko iki kibazo kizagarukwaho mu rukiko mu minsi 45.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *