Ikibazo cy’ubwiherero gikomeje kuba ingamburuzabahizi, haragaragara n’inyubako za Leta zitabugira

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’imiryango itagira ubwiherero cyatangiye kumvikana mu 2016, aho MINALOC yari yavuze ko uwo mwaka urangira gikemutse, ariko bivugwa nta ngamba. Muri Mata 2017, nabwo cyari kikivugwa, maze abadepite bakibaza Minisitiri w’Intebe atanga amezi atatu gusa, none ubu haragaragara n’inyubako za Leta zitabugira naho usanga zibufite ariko bwarashaje, kubujyamo ari ukubanza kwipfuka amazuru.

Biragoye kumva akarere gahiga umuhanda utwara miliyari ukubakwa, ibYumba by’amashuri n’ibitaro, ariko ikibazo cy’ubwiherero kigakomeza kuba mu magambo, umwaka ugahita undi ugataha.

Abahizi kimaze kugamburuza, ab’ingenzi ni batatu :

Umuhizi wa mbere ni umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza, Dr Mukabaramba Alivera wari wavuze ko kirangirana na 2016.

Mu ntangiriro za 2017 cyakomeje kuvugwa mu turere tunyuranye, aho muri Gicumbi imiryango isaga 1000 itagiraga aho yiherera. Mu karere ka Rwamagana, imiryango isaga 100 y’akagari ka Nkomangwa mu murenge wa Munyiginya nayo ntiyari ibufite. Cyavugwaga kandi mu karere Kayonza, mu murenge wa Nyamirama.

Si aho gusa no muri Nyarugenge na Gasabo iki kibazo cyaravuzwe, urugero rufatika ni urw’ubwiherero bw’isoko rya Nyacyonga, usanga ikibura kuri bwo ari ukugwa naho ibindi byose bibugaragaza nk’ubushaje byose birigaragaza.

Nyacyonga2
Ubwiherero bw’isoko rya Nyacyonga, rirema 2 mu cyumweru kandi abaricururizamo batanga imisoro ya Leta

Umuhizi wa kabiri ni uwari Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase , wemereye abadepite ko iki kibazo kitarenza amezi atatu. Ni muri Mata 2017, ubwo yasobanuriraga inteko ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima. Mu muhigo we, byavugaga ko amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri Kanama azaba nta muryango wituma ku gasozi, Bwiza.com ifatiraho igira iti, « Tuzagana ubwihugiko nta muryango udafite ubwiherero ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Magingo aya kiracyagaragara, aho n’akarere ka Rubavu kubatse amazu 58 y’abarokotse Jenoside batishoboye mu murenge wa Kanzenze, ariko abayatuye bakaba bagitira ubwiherero, cyangwa bakikinga ku gahuru, kandi izo nzu zaratwaye akayabo ka miliyoni zisaga 290.

Umuhizi wa gatatu uzagamburuzwa ni Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV. Uyu akiri umudepite, niwe wahangamye Minisitiri w’Intebe, yibaza ukuntu habura ubwiherero. Ati, «abantu babura ubwiherero bate, ko ibikoresho bihari (ibiti) n’abayobozi bakaba bahari? Uko twaciye nyakatsi mu mwaka umwe, ukwezi kumwe kurahagije ngo Abanyarwanda babe bafite ubwiherero, byakunda».

Aha yari akomoje ku karere ka Gicumbi na we avukamo, kari kagifite imiryango isaga 1000 yiherera ku gasozi. Nyuma y’amezi ane gusa, Gatabazi yahise ahabwa kuyobora Intara y’Amajyaruguru, irimo ako karere ka Gicumbi, nta wabura kuvuga ko yaba yari agiye kuvugutira umuti iki kibazo, uko yakivuganye amarangamutima n’ukuri kwinshi, abaza Minisitiri w’Intebe.

Nyamara iki kibazo mu ntara iyobowe na Gatabazi ntikiri i Gicumbi gusa, kuko hari n’isoko rya Rusumo mu murenge wa Butaro ritagira ubwiherero. Aho ni mu karere ka Burera [hamwe Gatabazi yavugiye ko inzara bayumva kuri radio….ariko nyuma yaje kwigarura abwira RBA ko ababajwe no kuba uturere 3 muri 5 ayoboye turi mu icumi dukennye, tunarangwamo imirire mibi].

Uko biri kose, ibyo Gatabazi yavuze akiri umudepite byari ukuri, ariko habura ingamba. Umwe mu baganiriye na Bwiza.com asanga inzego zose zihagurukiye iki kibazo nta mezi abiri yashira ubwiherero butubatswe.

Ati, “Nta murenge udafite Intore ziri ku rugerero, zakwandika imiryango yose ikineye ubwiherero, zigatanga raporo ku murenge, hagashakwa ibikoresho nk’amabati, ubundi bikajya kuri gahunda y’umuganda abaturage bagafasha bagenzi babo”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *