Itangira ry’imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byemejwe ko izatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa kamena mu mwaka utaha nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cy’ubwubatsi Mota Engil Engenharia e e Construcao Africa SA cyo mu gihugu cya Portugal.
Impande zombie zashyize umukono ku masezerano mu ijoro ryakeye kuri minisiteri y’imari n’ibibazo by’ubukungu.
Ikigo giherutse gushingwa cyitwa Aviation Travel and Logistics Holdings Limited (ATL) kikaba ari cyo cyasinye aya masezerano mu izina rya guverinoma y’u Rwanda.
Aya masezerano ateganya ko iki kigo cyo muri Portugal kizashora imari ndetse kikubaka iki kibuga cy’indege, imirimo yo kucyubaka ikazarangira mu Ukuboza 2018, nyuma gikomeze kuyobora ibikorwa by’iki kibuga mu gihe cy’imyaka 25 ishobora kongerwaho indi 15.
Aya masezerano akaba avuga ko leta y’u Rwanda nta mafaranga izatanga mu kubaka iki kibuga, mu gihe iki kigo cy’Abanyapoltugal cyo kizisubiriza ayo cyashoye muri serivisi zizatangirwa kuri iki kibuga.
Manuel Mota, Umuyobozi nshingwabikorwa wacyo, yavuze ko bateganya gushora akayabo ka miliyoni 418 z’amadolari y’Abanyamerika mu cyiciro cya mbere, biteganyijwe ko kizashyira iki kibuga cy’indege ku rwego mpuzamahanga gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1,7 buri mwaka.
Mu isoza ry’iki cyiciro cya mbere, mu Ukuboza 2018, Mota yavuze ko bazakurikizaho imirimo yo kwagura ku buryo ikibuga kizageza ku bushobozi bwo kwakira miliyoni 4.5 z’abagenzi buri mwaka, iyi mirimo nayo ikazatwara miliyoni 400 z’Amadolari. Bikaba bisobanuye ko imirimo yose yo kubaka iki kibuga no kuba cyatangira gukora izatwara akayabo ka miliyoni 818 z’Amadolari y’Abanyamerika.
Avuga ku gihe imirimo yo kubaka iki kibuga izamara, Mota yavuze ko izamara amezi 28 aho avuga ko uyu ari umushinga uzihuta cyane, akaba yavuze ko ku ikubitiro muri Kamena umwaka utaha mu gihe bazaba bitegura kubona amafaranga hazaba hatangiye imirimo y’imyiteguro ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni, yashimangiye ko impamvu yo kubaka iki kibuga ari uko kizafasha kuko ingendo zo mu kirere zigenda ziyongera mu Rwanda, aho runafite intego yo kuba icyanya cy’inama mpuzamahanga na za business.
Minisitiri Musoni yanakuyeho impungenge z’uko imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera yazadindira nk’uko byagenze mu kubaka Kigali Convention Centre, avuga ko ibyabaye byabaye isomo kuri guverinoma mu bijyanye n’imishinga minini.
Naho minisitiri w’imari, Claver Gatete, yavuze ko ubu bufatanye hagati ya leta n’ikigo cy’abikorera mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera bwatewe no gushaka kwihutisha imirimo no kongera inyungu izacyivamo.
Yavuze ko leta yakunze gushora akayabo k’amafaranga ava mu misoro no mu nguzanyo n’inkunga, ariko ngo u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rukeneye kwihutisha iterambere aho ngo guverinoma ikoranye n’ibigo bikomeye by’abikorera dushobora kugera kuri byinshi kurushaho kandi hasohotse bicye.
Yagize ati: “ Uku niko dushobora gutera imbere byihuse. Ku mishinga minini yitezweho kuzatanga inyungu nyinshi, turashaka guha amahirwe urwego rw’abikorera” .
Minisitiri kandi yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage babaga ahazubakwa iki kibuga igice kinini byarangiye, mu gihe ibibazo bicye bigisigaye nabyo ngo bizarangira vuba.
Iki kigo cya Aviation Travel and Logistics Holdings Limited (ATL) ni ikigo giherutse kwemerezwa mu nama y’abaminisitiri ngo kizajye kigenzura imicungire ya Rwandair, ibibuga by’indege n’inyubako zigishirizwamo iby’indege za Akagera Aviation.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





