img_1966-1

Ikibuga cy’indege cy’i Buruseli cyafunze nyuma yo kwinjirirwa na drones

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri, ibikekwaho kuba indege zitagira abaderevu byahagaritse ingendo ku bibuga by’indege hirya no hino mu Bubiligi, aho nta ndege yahagurukaga cyangwa ngo igere ku Kibuga cy’indege cya Buruseli kiba gihuze cyane.

Ingendo zo mu kirere zahagaritswe ahagana saa 20h00 z’ijoro (19h00 GMT) nyuma yo kubona drones nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Nyuma y’isaha imwe cyongeye gufungura gato, mbere yo kongera gufunga nyuma y’akanya gato.

Ikibuga cy’indege cya Liege nacyo cyagizweho ingaruka kandi ntihari hamenyekana igihe ingendo zongera gusubukurirwa.

Ibitangazamakuru byaho byavuze kandi ko indege zitagira abapilote zagaragaye ku birindiro bya gisirikare bya Kleine-Brogel na Florennes.

Niko kugaragara kwa drones guheruka kwahungabanyije ingendo ku bibuga by’indege by’u Burayi mu minsi ishize birimo ibya Munich, Copenhagen na Oslo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Ikibuga cy’Indege cya Buruseli ryagize riti: “Kugeza ubu nta ndege ihaguruka cyangwa igera ku kibuga cy’indege cya Buruseli kubera indege zitagira abadereva zagaragaye ku kibuga cy’indege.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *