Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahagurukiye kurwanya ikigage cyizwi ku izina ry’umunini gikomeje gutesha umutwe bamwe mu bagore n’abakobwa, kikabatera kwiyandarika.
Iki kigage gifite ubukana buhambaye mu gushengagura umutwe, cyengwa mu masaka avanze n’ibigori, ariko kigasembuzwa umusemburo w’imigati bita pakimaya, kimbazi, itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Iki kinyobwa kikaba ngo cyiganje mu mu mirenge ya Gahunga na Rugarama, aho ngo cyamaze kurarura abakobwa baho bakinywa, kuko ngo bata umutwe bagakora ibyo batatekereje birimo no kwiyandarika.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Nyangwe, yavuze ko iki kigage bita umunini gikaze ku buryo n’abacyenga badashobora kukinywa.
Yongera ho ko ikibababaza cyane ari uko n’abana babo b’abakobwa ubu ngo babuze umutima w’abari ngo kubera ko umunini wabahinduye ‘ibishoshwe’, kuko ngo umukobwa umaze kuwunywa abura ubwenge, akaryama k’umuhanda, ngo hakaba n’abafata abagabo ku ngufu cyangwa se abasore.
Abanyoye ku munini kandi ngo basenya n’ingo z’abaturanyi kuko iyo umugore n’umugabo bahuriye mu kabari kawo ntikibabuza gusambana.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel, we avuga ko uwenga n’unywa umunini bose ari abanzi b’u Rwanda, bityo bakaba bagiye kuwuhiga inzu ku yindi abafashwe bakabihanirwa by’intangarugero. Abanywa umunini ngo bawukundira ko ugura amafaranga make kandi ngo bagasinda vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:imvahonshya


