Ikiganiro cya mbere Mandela yagiranye na televiziyo cyabaye mu 1956 aho kuba mu 1961

Sangiza iyi nkuru

Ikiganiro cya mbere kuri televiziyo Nelson Mandela yakoze cyongeye kuzamurwa, aho hagaragaramo umugabo w’ubwanwa w’impirimbanyi yiyemeza kurwanya irondaruhu mu mashusho bivugwa ko yafashwe mu 1956.

Umuryango, Nelson Mandela Foundation ushinzwe kubungabunga umurage wasizwe na Mandela, uvuga ko iyo video y’amasegonda 24 koko yafashwe mu 1956 mu rubanza ku bugambanyi bwashinjwaga Mandela akaza kurutsinda mu 1961 nyuma yo guhanagurwaho icyaha we na bagenzi be basaga 10 bakarekurwa.

Video

Nyakwigendera Mandela witabye Imana mu 2013 ku myaka 95, yabaye perezida wa mbere wirabura wa Afurika y’Epfo mu 1994. Yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 1993 kubera ingufu yashyize mu guteza imbere ubwiyunge mu moko atandukanye atuye igihugu cye.

article-2519099-19E2011D00000578-744_964x983
Nelson Mandela muri za 60

Amafoto yafashwe icyo gihe rero agaragaza Mandela akiri umusore afite ubwanwa yambaye ikoti risa nk’ivu na karavate ahagaze imbere y’abacamanza nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Kuva ku ikubitiro, ANC yiyemeje kurwanya kwishyira hejuru kw’abazungu ”, ayo ni amwe mu magamboo yatangajwe na Mandela avuga ku mutwe yakomeje kuyobora kugeza ubwo ubaye ishyaka riri ku butegetsi kuva mu 1994.

neslspeech

Twakunze kurebwa nabi n’agatsiko kamwe gashingiye ku bwoko kifuza kuyobora akandi. Kandi kuva ku ikubitiro ANC yarwanyije nta gushidikanya ubwoko bwose bw’ivangura rishingiye ku ruhu kandi tuzakomeza kubikora kugeza ubwigenge bugezweh o ”, Mandela icyo gihe atangaza ibi akaba yari afite imyaka 38 y’amavuko.

Umuryango, Nelson Mandela Foundation uvuga ko icyo kiganiro na televiziyo cyabereye muri Old Synagogue muri Pretoria, ahaberaga urubanza ku bugambanyi, kiza gutambutswa kuwa 31 Mutarama 1961 kuri televiziyo yo mu Buholandi yitwa AVRO.

nelson-mandela

Ubusanzwe hatekerezwaga ko ikiganiro cya mbere Mandela yagiranye na televiziyo cyabaye muri Gicurasi 1961, ubwo yari mu bwihisho. Yaje kugira atya atabwa muri yombi mu 1962, kuva icyo gihe yongera gufungurwa mu 1990 amaze imyaka 27 muri gereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *