Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) Remy uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yaje mu biganiro ku hantu u Bufaransa n’u Rwanda byagirana ubufatanye mu rwego rwo kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi. Iki kigo kikaba cyifuza gusubukura ibikorwa byacyo byari byahagaze hagati muri 2000 nyuma y’igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
AFD ni ikigo gishyira mu bikorwa imishinga itandukanye u Bufaransa bugiramo uruhare hirya no hino ku Isi.
Iki kigo gitera inkunga imishinga iteza imbere imibereho y’abaturage, kigashyigikira iterambere ry’ubukungu ndetse kikarinda Isi.
Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’Umuyobozi wa AFD mu Rwanda kuva mu 1992.
Mu ruzinduko rwe, Rioux azabonana n’abayobozi batandukanye muri guverinoma, by’umwihariko abo mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi n’ibikorwaremezo, ngo barebere hamwe aho bagirana ubufatanye barebe n’imishinga ikeneye inkunga.
Mu nama yo kuri uyu wa Kane, itariki 20 Kamena n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu, Claudine Uwera, bwana Rioux yavuze ko AFD izakomeza uruhare rwayo mu Rwanda mu rwego rw’imari imaze imyaka 25 iyoboye.
Rioux ati: “Ubufatanye hagati y’ibihugu byacu burimo kuvugururwa; u Bufaransa ntibwifuza gufasha u Rwanda gusa ahubwo burashaka no kwigira ku iterambere ry’u Rwanda kubera udushya twinshi mu gihugu ndetse no kwihutisha serivisi zigenerwa abaturage.”
Uyu yakomeje avuga ko ibihugu byombi bisangiye imigambi yo kugera Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu 2030, aho buri gihugu gishyize imbere kwifashisha ikoranabuhanga n’amategeko mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere mu nyungu z’abaturage bacyo.
Bwana Rioux kuri uyu wa kane akaba yarasinye amasezerano fite agaciro ka miliyoni 20 z’Amayero na Banki ya Kigali yo gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse cyane cyane ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira.
Andi masezerano arashyirwaho umukono kuri uyu wa gatanu hagati ya AFD na Smart Africa azaba agamije gushyigikira imishinga y’ikoranabuhanga hirya no hino muri Afurika mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Burayi na Afurika mu gushaka ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga.
AFD irateganya gushora miliyari 14 z’Amayero mu mishanga y’iterambere itandukanye hirya no hino ku Isi, aho 50% muri yo iri muri Afurika.
Mu Rwanda, iki kigo cyateraga inkunga urwego rw’ingufu mbere yo guhagarika ibikorwa byacyo hagati mu 2000 nyuma y’uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ujemo igitotsi.
Cyakomeje imishinga yacyo ariko mu buryo butaziguye binyuze mu bigo by’imari bitandukanye nka Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage na I&M Bank ndetse na BRD.
Iki kigo kuri ubu kikaba giteganya kongera ubufatanye no kongera imari mu mishanga y’iterambere mu Rwanda mu nzego zitandukanye.


