Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gishya cyita ku ndwara z’umutima kizubakwa ku buso bwa hegitari enye kuri enye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Abayobozi bavuga ko imirimo yo kubaka iki kigo, kizubakwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima kitwa ‘Heart Care Research Foundation Rwanda (HCRF-R)’izatangira mbere y’impera z’uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 11 Kamena, nibwo i Kigali hasinywe amasezerano yo gutangiza imirimo, hagati ya minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije n’intumwa ya Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.
Umushinga ushyigikiwe n’ikigo cya Misiri gishinzwe ubufatanye mu iterambere (EAPD).
Biteganijwe ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’umushinga iteganijwe kumara amezi 18 nyuma ibikoresho bigatangira gushyirwaho, nk’uko byatangajwe na Gisele Gatariki, umuyobozi wa HCRF-R.
Muri gahunda harimo kandi guhugura abaganga bo mu Rwanda n’abandi bakozi bazakorera muri icyo kigo.
Iki kigo kizaba kirimo ishami ry’ubushakashatsi, amavuriro, inzu y’imikino, ibyumba bya radiologie, laboratoire, farumasi, amacumbi, n’amazu y’ubuyobozi.
HCRF-R niyo izacunga ikigo cy’umutima.
Gatariki yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Ikigo cyita ku ndwara z’umutima kizaha ubuvuzi abantu bafite ibibazo by’umutima, harimo no kubagwa, cyane cyane ku bantu ubusanzwe batabasha kubwigondera.”
Yavuze ko bizeye ko iki kigo kizaba cyuzuye neza mu myaka 2 cyangwa 3, kikazatangira gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bakabakaba 1000.
Icyakora, Gatariki n’abandi bayobozi birinze gutangaza amafaranga uyu mushinga uzatwara, gusa avuga gusa ko amafaranga azakusanywa mu buryo bw’inkunga zitangwa n’abafatanyabikorwa nka Chain of Hope, Fondasiyo ya Magdi Yacoub, Fondasiyo ya Sawaris, n’indi miryango y’abagiraneza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


