Ubwo yasozaga itorero ry’abakora mu buzima “Impeshakurama”, minisitiri w’intebe yatangaje ko uku kwezi k’Ukuboza kurarangira ibiciro bya serivise z’ubuvuzi kizamutse kugirango amafaranga yishyurwa izi serivise abe ajyanye n’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi bugezweho ndetse hanaboneke igihembo cy’abatanga izo serivisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’Intebe, Anastaze Murekezi yavuze ko ibi biciro bizazamurwa hagendewe ku iteka rya Minisitiri ufite imari mu nshingano ze.
Yagize ati “Ibiciro byo kuvura nabyo bizazamurwa muri uku kwezi kw’Ukuboza 2016, bikozwe n’Urwego rubishinzwe rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri ufite imari mu nshingano ze ku Bitaro by’Abikorera, naho ku Ibitaro bya Leta bizakorwa na Leta nyine.”
Yakomeje avuga ko bizahera cyane ku bigo by’ubwishingizi bw’indwara nka RSSB, yemeye kuzamura amafaranga kugira ngo ubuzima bw’abanyanyarwanda burusheho kubungabungwa neza, kandi umurimo w’abaganga na wo urusheho guhabwa agaciro.
Gusa uku kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubuvuzi guverinoma irizeza ko nta ngaruka bizagira ku murwayi, kuko ibizongerwaho byose ari ibizajya byishyurwa n’ibigo by’Ubwishingizi bw’indwara gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’intebe yavuze ko ibigo by’ubwishingizi mu buvuzi ari byo bizishyura ibi biciro bishya bizongerwa kugirango abarwayi barusheho kuvurwa neza, gusa ngo n’abarwayi ubwabo cyane cyane abivuriza mu ibitaro by’ibikorera, bazagira uruhare mu kwishyura igice cy’igiciro kirenze urugero ntarengwa ku bwishingizi bwo kwivuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


