Ikipe y’Igihugu ya Maroc yitabiriye Igikombe cya Afurika yitwaje amatoni y’ibiryo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yatumye ab’i Yaoundé mu murwa mukuru wa Caméroun bakangarana nyuma yo gukora agashya ubwo yahageraga yitabiriye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika.

Itsinda ry’intumwa 86 za Maroc ririmo abakinnyi 28, abatoza ndetse n’abayobozi ryageze muri Caméroun ku Cyumweru, rihasanga amakipe y’ibihugu bya Ethiopia, Sudani na Zimbabwe yahageze mbere akahakorera umwiherero, mbere y’Igikombe cya Afurika kigomba gutangira ku Cyumweru.

Kuba Maroc yarageze i Yaoundé si byo byateye abantu kwikanga no gucika ururondogoro, ahubwo byatewe no kuba yarahageranye amatoni y’ibiryo, amasafuriya, za matela, ibitanda, ndetse n’abatetsi bo kwita ku bakinnyi bayo ubwo bazaba bari muri Caméroun.

Ikinyamakuru Al Ahdath Al Maghribia cyo muri Maroc cyavuze ko ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu bwami bwa kiriya gihugu ryafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo kurinda abakinnyi kuba bakwandura icyorezo cya COVID-19.

Mbere y’uko abakinnyi binjira mu byumba bya Hoteli Federasiyo ya Maroc yabanje guteramo imiti yica udukoko, hanyuma za matelas n’ibiryamirwa bisimbuzwa ibyaturutse muri Maroc.

Abakozi ba Hoteli bashobora kubonana n’abakinnyi na bo basimbujwe abaturutse muri Maroc, ndetse n’abashinzwe umutekano Maroc yarabizaniye.

Ababikurikiranira hafi basanga kuba Maroc yahisemo gufata kiriya cyemezo nta byacitse yabayeho, kuko ngo amakipe menshi akunze kubikora iyo yitabiriye amarushanwa atandukanye.

Urugero rwiza ni Caméroun yitwaje ibyo kurya n’abo kubitegura ubwo yitabiraga Igikombe cy’Isi cya 2010 muri Afurika y’Epfo.

Maroc iherereye mu tsinda rya gatatu ririmo Ghana, Gabon ndetse n’ibirwa bya Comores. Imikino yo muri iri tsinda izakinirwa kuri Stade ya Ahmadou Ahidjo i Yaoundé.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *