Ikipe ya Arsenal yemeje Emery Unai nk’umutoza wayo mushya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi micye abafana b’ikipe ya Arsenal bategereje kumva ugomba gusimbura Arsene Wenger ku buyobozi bw’ikipe, iyi kipe yamaze kwemeza no gutangaza ko Emery Unai ari we mutoza wayo mukuru mushya.

Emery Unai aje asimbura Arsene Wenger wo mu bufaransa kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka igerakuri 22 yari amaze ayitoza.

Emery yayoboye ikipe ya Paris Saint-Germain atwara ibikombe bitari bicye ku mugabane w’iwabo.

Yatoje kandi ikipe ya Sevilla ibasha gutsinda irushanwa rya Europa League inshuro 3 zikurikiranya kuri ubu akaba agiye gutoza ikipe nay o yigeze kubica bigacika mu bihe byahise.

Nyuma y’itangazo rimwemeza nk’umutoza w’iyi kipe, Emery yagize ati “Nishimiye gukorana n’ikipe ikomeye nka Arsenal, ni ikipe ikunzwe kandi izwi cyane ku isi yose. Yamenyekanye cyane mu buryo ikinamo, gukina nk’umuhamagaro, gukinisha abakinnyi bakiri bato, stade yayo ikomeye n’uburyo igend izamuka umunsi ku wundi.

thumb zyfg7vspazizchqbsh5b05365001b3a
Emery asimbuye Arsene Wenger

Natunguwe cyane rero guhabwa inshingano nk’izi, ubu ntangiye chapitre nshya kandi ikomeye mu buzima, ndetse no mu mateka ya Arsenal.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gucurasi 2018, nibwo uyu mutoza mushya w’imyaka 46 y’amavuko yatangaje ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa Arsenal, akaba azajya ahembwa asaga Miliyoni 6 z’Amayero ku gihembwe nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 4.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *