Ikipe ya Costa do Sol igomba gukina na Rayon Sports, yasesekaye i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Costa Do Sol ituruka mu gihugu cya Mozambique yaraye isesekaye i Kigali aho igomba gukina na Rayon Sports mu mukino wa CCC ( CAF Confederation Cup) uzaba ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo.

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri iri rushanwa ivuye muri CCL (CAF Champions League). Aha yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Mu mukino wari wabereye mu Rwanda, aya makipe yari yanganyije, nyuma iyi kipe yo mu Rwanda iza gusezererwa hanze.

Ikipe izatsinda indi nyuma y’umukino uzaba ku munsi w’ejo n’uwo ku wa 17 Mata, izakomeza mu matsinda y’amakipe ya kabiri kuri uyu mugabane wa Afurika.

Ni ubwa mbere iyi kipe yo mu Rwanda yaba igeze kuri uru rwego kuko ubushize aya mahirwe yayavukijwe na Rivers United yo muri Nigeriya. Iki gihe yari yaserukiye u Rwanda nk’iyatwaye igikombe cy’amahoro.

Iyi kipe yateganyaga kugera mu Rwanda ku wa 3 Mata ariko byahindutseho gato iza nyuma y’icyo gihe. Izanye itsinda ry’abantu 26 harimo abakinnyi, abayobozi ndetse n’abaganga. Ubu icumbitse kuri Hotel de Mille Collines, mu mujyi wa Kigali.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ/videos

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *