Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda, aravuga ko ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka.
Amafoto n’amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuriro mwinshi ututumuka kuri iki kirunga giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Umwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yabwiye BWIZA ko kiriya kirunga cyatangiye kuruka saa moya zuzuye.
Uyu yavuze ko umuriro uri gututumuka utari hejuru y’ikirunga cya Nyiragongo ko ahubwo uri ahitwa Kibati, ibisobanura ko amahindure ataturutse hejuru y’ikirunga.
Abajijwe uko ubuzima bwifashe muri aya masaha, uyu munyamakuru yavuze ko ubwoba ari bwose ku batuye imijyi ya Goma na Gisenyi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert aganira na Radiyo Rwanda, yemeje amakuru y’iruka ry’iki kirunga ariko ahumuriza Abanyarwanda avuga ko n’ubwo kiri kuruka amahindure yacyo ataragera ku butaka bw’u Rwanda, asaba abaturage kudakuka imitima.
Iki kirunga kirutse mu gihe mu Ukwakira umwaka ushize abahanga mu by’ibirunga bari batanze imbuzi y’uko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, ibyerekanaga ko kiri hafi yo kuruka.
Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo bari bavuze ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko Science Magazine yari yabitangaje.
Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by’ibirunga, yari yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: “Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!”
Nyiragongo yaherukaga kongera kuruka muri Mutarama 2002, ubwo amazuku yisukaga hanze yayo agatembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu.
Icyo gihe hapfuye abagera kuri 250, Umujyi wa Goma wangirika ku kigero cya 20% byawo.

4 Responses
Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka
Eee Isi nayo yaraturakariye pe!, ubwo giheruka kuruka nagiye i Goma Iki kirunga cyari cyahangije koko. Ibirunga biruka babyita Active volcanoes . Nubwoko bwibirunga biba bikiruka (active). Iyo bigiye kuruka ikirere giherereyemo kiratukura tukutuku kandi inyamaswa ziri hafi aho zibimenya nambere yo gutukura kwikirereImbeba, Inzoka, gusa abantu babimenya aruko ikirere gitukuye bagahunga. Ariko ubundi nge mbonamo uburangare niba bizwi ko ikirunga kiruka kuki abaturage badatura kure cyane yacyo noneho bakajya bakorera ibikorwa bitari Remezo nkubuhinzi nibindi. Ndi Perezida wa RDC nabimura, nkahita AMANEGEKA ubundi abaturage bameze nkintama nge sinahatura kandi mbizi ko kiruka nukwishyira mukaga. Ibi birunga byitwa active volcanoes kugirango biruke imbere munda yabyo bigiramo ibikoma byitwa lava biba byashyushye kuri dogere 500c. Iyo kirutse aho ibibikoma biguye birahangiza , iyo bimaze guhora aho byaguye byitwa magma. Iyo ari ahantu hahingwa harera cyane. Nihanyanyishije abaturanyi bacu RDC mwihangane ariko muzahimuke mureke kwegera ibirunga bikiri mubikorwa ni ukwiyahura no kwisangisha umujinya w’isi.

Nimuhave nimwongere kuhatura kukonimukaga pe!
Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka
Nimuhave nimwongere kuhatura kukonimukaga pe!