Ikoranabuhanga mu nkiko rizafasha mu kuzamura imikorere y’inkiko- Prof. Rugege

Sangiza iyi nkuru

Integrated Eletronic Case Management System (IECMS) ni uburyo bwatangijwe buzafasha kwihutisha serivise zitangwa n’inkiko nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege. Prof. Rugege yatangaje ibi mu karere ka Muhanga ubwo yatangizaga amahugurwa y’abacamanza yateguwe n’ikigo kigenzura ibigo (RMI).
sam
Abacamanza 196 baturutse mu nkiko zitandukanye zo muturere 4 bari mu mahugurwa y’iminsi 5 ku gukoresha iyi sisiteme nshya. Iyi sisiteme ihuza abagana inkiko n’abacamanza ndetse n’abayobozi b’inzeg0 z’ibanze kugirango babashe gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda za buri munsi kuri serivisi zitangirwa mu nkiko.
Prof. Rugege yatangaje ko iyi sisiteme izagirira umumaro abacamanza kuko bifashihije iyi sisiteme ya IECMS izabafasha kubona amadosiye yose ku buryo bworoshye ugereranyije n’uburyo busanzwe bwakoreshwaga bwatwaraga igihe kirekire kubera ubwinshi bwabyo bikabagora kubigeraho. Rugege yagaragaje ko iyi sisiteme yatangiye gukora mu mugi wa Kigali muri aya mezi icyenda ashize.
Ibi bikazafasha abanyamategeko n’abandi bakenera ubutabera kuzuza ibisabwa mu nkiko bitabaye ngombwa ko baza ku rukiko, ikazasubiza ibibazo byinshi ku bategura ibijyanye n’imanza. Uyu muyobozi w’urukiko rw’ikirenga kandi yagaragaje ko bizagabanya igihe cyo gusiragira mu nkiko ndetse n’amafaranga bakoreshaga mu ngendo basiragira mu nkiko.
Yavuze ko intego yabo nk’urwego rw’ubucamanza ari ukwihutisha gahunda ndetse no gukorera mu mucyo akaba ariyo mpamvu bakoresha uburyo bwose bushoboka kugirango banoze serivise batanga cyane cyane kwifashisha ikoranabuhanga.
Habineza Jean de Dieu umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yatagaje ko iyi sisiteme ifite ibyiza byinshi ku bagana inkiko. Iyi sisiteme kuko buri wese azajya aba afite aho yinjirira ndetse akagira n’ijambo ry’ibanga kugirango yizere umutekano w’amakuru azajya atanga ku nkiko.
Minisitiri w’ubutabera yatangaje ko amasezerano yo gukora iyi sisiteme yashyizweho umukono tariki ya 29 Ukuboza 2014 hagati ya minisiteri n’ikigo cy’abanyamerika, igomba gutwara arenga miliyari 25 z’amanyarwanda. Iyi sisiteme ihuza ibindi bigo bigira aho bihurira n’imanza harimo polisi y’igihugu, minisiteri y’ubutabera, ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga imfungwa n’amagereza n’izindi nzego zose zigira aho zihurira n’inkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *