Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’ubwikorezi, yavuze ko kuba yarashwe akarusimbuka ari “amahirwe ya kabiri” Imana yamuhaye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Gen Wamala wari kumwe n’umukobwa we Brenda Nantongo ndetse n’umushoferi we, Haruna Kayondo barasiwe mu gace ka Kisaasi mu majyaruguru y’Umujyi wa Kampala.
Nantongo na Kayondo bombi bahise bapfa, mu gihe Gen Wamala yahise ajyanwa kwa muganga ikitaraganya.
Uyu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza bwa mbere ari mu bitaro, yavuze ko yahawe amahirwe ya kabiri gusa umukobwa we Brenda ntabashe kurokoka.
Ati: “Meze neza, twatakaje Brenda ariko wari umugambi w’Imana. Ntacyo yari afite…nta kibi yakoze muri iyi si, ariko abantu babi babikoze.”
“Imana yampaye amahirwe ya kabiri; ndaza kumererwa neza. Simfite ibikomere bikomeye; keretse ku maboko gusa. Ndi kumwe n’amaboko y’abaganga kandi bakoze ibishoboka byose.”
Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yanahamagariye umuryango we n’abana be gusengera umugore we yavuze ko “amerewe nabi cyane.”
Magingo aya ntiharamenyekana abagerageje kwivugana Gen Wamala Edouard Katumba, gusa amakuru avuga ko abamurashe ari abantu bane bari bari kuri za moto.
Bivugwa ko uyu musirikare nyuma yo kugabwaho igitero yagerageje kwirwanaho na we akarasa ku bari bashaka kumwica, mbere yo gutwara ubuzima bw’umwana we n’ubw’umushoferi we.

4 Responses
Imana yampaye amahirwe ya kabiri_Gen Wamala nyuma yo kuraswa akarusimbuka
General aravuga ko kuba umukobwa we yishwe byali “umugambi w’Imana”.Ndibaza niba ari Imana yatumye abamwishe.Niba koko ari umugambi wayo.Ntabwo Imana yifuza ko dupfa.Siyo iduhamagara iyo dupfuye.Ni ikinyoma.Siko ijambo ryayo rivuga.

Karekezi iyo niyo pole utanze koko!
Imana yampaye amahirwe ya kabiri_Gen Wamala nyuma yo kuraswa akarusimbuka
Karekezi iyo niyo pole utanze koko!