Abantu benshi bagarutse ku gisubizo cya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, abwira Faustin Twagiramungu uzwi nka Rukokoma, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, wari wakamejeje kuri Twitter, yibaza ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira CHOGM. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, tariki 21 Kamena 2022, Twagiramungu yavuze ko ” ari ikimwaro kuba Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth buha u Rwanda kwakira CHOGM kandi ruyobowe n’umuyobozi ngo wakoze ibikorwa bibi.” Benshi bahise bamaganira kure ibitekerezo by’uyu munyapolitiki Faustin Twagiramungu wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2003. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, uri mu batanze ibitekerezo ku byari byatangajwe na Rukokoma, yagize ati “Imanike.” Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batanze ibitekerezo kuri iki gisubizo cya Minisitiri Gatabazi, bamwe bigaragara ko bamushyigikiye. ki gisubizo cya Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney nubwo amaze iminsi agihaye Twagiramungu, gikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu 2017, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Faustin Twagiramungu wirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda kandi bwaramukamiye. Icyo gihe Perezida Kagame agaruka ku misanzu y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu. Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere [Faustin Twagiramunu] uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga…” Twagiramungu ukuze kwivugira ko ari Umunyarwanda Kanuni, yahakanye iby’iri koti, avuga ko bitabayeho.

6 Responses
Imanike-Min. Gatabazi asubiza Twagiramungu Rukokoma wari wakamejeje
Twagiramingu we ntacyo kumubwira kirenze kumubwira ko biriya byose abiterwa no Kwangaara kdi ariwe wiyangaaje,bityo ubwo ariwo murongo yahisemo,wo gukomeza kuvuga ubusa kdi ashaje,nakomeze ahatane ubundi natwe twikomereze imirimo turushaho kwiteza imbere????

Muraho,inkuru ishekeje ya twagiramungu atuye ahantu hitwa leuze 72km uvuye Bruxelles hafi yiwe hali cafĂ© yitwa”chez Bwana”yarafite rendez-vous un journaliste hanyuma nyiri cafĂ© aramubaza svp,tu prends quoi?undi ati tu me connais d’abord ?undi non je fus premier ministre au Rwanda,l’autre a rigolĂ©,il lui a rĂ©pondu,j’Ă©tais Pape au vatican dans les annĂ©es 1970???????????? le ridicule ne tue pas